Amasomo yo ku wa 9 ugushyingo : UMUNSI KILIZIYA Y’I LATERANO YEGURIWEHO IMANA
1. Igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 47, 1-2. 8-9. 12)
Mu gihe nariho mbonekerwa n’Uhoraho, umuntu wanyoboraga
1 aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga munsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro.
2 Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba ; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo.
8 Wa muntu arambwira ati « Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza.
9 Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho ; amafi azaba menshi cyane kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose.
12 Ku nkombe zombi z’umugezi hazamera amoko yose y’ibiti byera imbuto ziribwa, amababi yabyo ntazigera arabirana, n’imbuto zabyo ntizizahundura. Bizajya bihora byera buri kwezi, bibikesha aya mazi avubuka mu Ngoro. Imbuto zabyo bazazirya, naho amababi bayakuremo umuti. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana
bashobora no guhitamo iri somo rikurikira :
2. Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (Kor 3, 9b-11. 16-17)
Bavandimwe,
9 muri inzu Imana yiyubakira.
10 Ku bw’ingabire nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka.
11 Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe : Yezu Kristu.
16 Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo ?
17 Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 46 (45), 2-3, 5-6, 8-9a.10a)
Inyik/ Dore Ingoro y’Imana mu bantu.
Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu,
ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.
Ni cyo gituma tutagira ubwoba n’aho isi yabirinduka,
cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja.
Ariko hari uruzi rwagabye amashami,
agahimbaza umurwa w’Imana,
n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubuta!ifu.
Imana iba muri wo rwagati ntuteze guhungabana,
Imana iwutabara kuva bugicya.
Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe,
Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye !
Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze,
ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 4, 23-24)
Alleluya Alleluya.
Igihe kiregereje ndetse cyageze, maze abasenga by’ukuri,
bakazasengana Imana Data umutirna utaryarya.
Alleluya.
IVANJILI
+ Yohani (Yh 2, 13-22)
Muri icyo gihe,
13 Pasika y’Abayahudi yari yegereje ; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu.
14 Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri.
15 Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama n’ibimasa ; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo.
16 Abwira abacuruzaga inuma ati « Nimuzikure aha ngaha ; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi !»
17 Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.»
18 Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo ? »
19 Yezu arabasubiza ati « Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka. »
20 Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu ?»
21 Iyo Ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we.
22 Amaze kuzuka ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. AHO YEZU ARI!
Nta kihabura kuko ni we nyiri byose.
Aratanga agaha n’abatamusabye.
Aratanga agaha n’abamuhemukira.
Agira neza ku babi no ku beza.
Ntuziheze rero kuko inzugi zose zarakinguwe.
Ubu nta mupaka ku muntu wese ushaka umukiro.
Ibyiza byaremewe bose kereka uzashaka kubyibuza.
Yezu yakuyeho inzitizi zose. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(8/11/2024)
SHALOM. IMANA MU BANTU!
Ubuzima bwarasesekaye kuko Imana itakicaye mu ijuru ahubwo yaje gutura muri twe.
Buri wese nategure umutima we.
Navanemo akavuyo atuzemo ibyiza.
Nazibukire ikibi yakire ikiza.
Niyiyuhagire areke kwiyanduza.
Amazi ava mu ijuru arahari kandi yoza umubiri n’umutima.
Uzatunga kandi utunganirwe.
Uzahirwa kandi ubibe hose amahoro.
Uzabaho kandi wuzure ineza.
Koko ubuzima Imana itanga buruzuye ndetse burasendereye.
Ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/11/2024
Ezk 47, 1-2.8-9.12
Zab 45
Yh 2, 13-22
Sr Immaculée Uwamariya