Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku cyumweru cya XXXII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
November 10, 2024

Amasomo yo ku cyumweru cya XXXII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane

Preacher:

SHALOM. UBAHA ABANDI!
Jya ugira ubupfura kandi wange umugayo.
Ntiwabaho wenyine ngo ugere ku ntego.
Akira impano z’abandi kandi wemere gufashwa.
Na we aho wagira icyo umarira abandi ntugatindiganye.
Guhabwa no gutanga biragendana. Buri wese agize icyo akorera undi ubuzima bwaba bwiza.
Urangwe n’ibyiza kandi buri wese yishimire kukugiraho umuvandimwe.
Imana ibigufashemo kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(9/11/2024)


SHALOM. IYO BYOSE BISHIZE!
Ibigega by’ijuru ntibijya bikama.
Imana ituruka aho udakeka.
Yohereza abo uzi cyangwa utazi.
Ineza igusanga aho utayiteze.
Imuryango igakinguka ntawe uyikinguye.
Njye nabonye kwizera bitanga byose.
N’iyo ushonje ntiwiba.
Ntuganya cyangwa ngo wihebe.
Ha handi byose ubona byakurangiriyeho ibitangaza biratangira.
Ntuzihebe kuko ufite Imana itunze byose. Igihe cyayo nikigera izakora.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 10/11/2024
1Bami 17, 10-16
Zab 145
Heb 9, 24-28
Mk 12, 38-44
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top