Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXXI gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
November 4, 2024

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXXI gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Fil 2, 1-4
Zab 131 (130)
Lk 14,12-14

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 2, 1-4)

Bavandimwe,

1 niba inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe,

2 ngaho nimunsenderezemo ibyishimo mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe.

3 Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta.

4 Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 131 (130), 1, 2, 3)

Inyik/ Mana yanjye, tuza roho yanjye iruhande rwawe mu mahoro.

Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,
n’amaso yanjye nta cyo arangamiye ;
nta bwo ndarikiye ubukuru,
cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.

Ahubwo umutima wanjye uratuje kandi uriyoroheje,
nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!

Israheli, wiringire Uhoraho,
kuva ubu n’iteka ryose!

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 113 (112), 5.7-8)

Alleluya Alleluya.
Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu?
Ahagurutsa indushyi mu mukungugu, kugira ngo ayicaze hamwe n’abakomeye.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 14, 12-14)

Muri icyo gihe, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira.

12 Abwira uwamutumiye ati “Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo nabo batavaho bagutumira bakakwitura.

13 Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi.

14 Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IBIGUKANGA!
Ntukabitinye kuko Imana irahari.
Ibintu byose birahita kandi bifite ubigenga.
Utarabaho hari ingorane.
Ubayeho warazisanze.
Nuva no kuri iyi si uzazisiga.
Ibyo unyuramo byose bibaho kubera impamvu. N’iyo utayumva ariko burya irahari. Gusa ntuzibagirwe ko ibyo wanyuramo byose nta na rimwe Imana izagutererana. Komeza uyikomereho. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(3/10/2024)


SHALOM. IRINDE ISHYARI!
Nyurwa ni uko uri. Ijisho ribi ryirinde. Kuki ubuza undi amahoro kandi utarayihaye?
Menya ko kubaho wenyine bitaguha umunezero.
Waremewe kubana n’abandi. Kuki wifuza ko undi adatera imbere?
Ishyari ryishe benshi.
Niba uri mu bo ryamunze umutima isubireho.
Kubaho ugendera ku ishyari ntaho byazakugeza.
Sukura umutima wawe kuko ibiwica n’ubundi ni wowe wabishyizemo. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 4/11/2024
Fil 4, 1-4
Zab 130
Lk 14, 12-14
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top