
Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 2 gisanzwe, Umwaka w’igiharwe
ISOMO RYA MBERE: Abahebureyi 8, 6-13
__________________________
Bavandimwe,
6 ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uw’abandi baherezabitambo bakuru, kuko ari umuhuza w’lsezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere.
7 lyaba Isezerano rya mbere ryarabaye indakemwa, ntiriba ryaragombye gusimburwa n’irya kabiri.
8 Kuko Imana yabatonganyije igira iti «Ngaha iminsi igiye kuza, uwo ari Nyagasani ubivuga, maze nzagirane Isezerano rishya n’inzu ya Israheli n’inzu ya Yuda;
9 atari nk’isezerano nagiranye n’abasekuruza babo, umunsi mbafata ikiganza ngo mbakure mu gihugu cya Misiri. Kubera ko batakomeje isezerano ryanjye, nanjye narabitaruye, uwo ari Nyagasani ubivuga.
10 None ngiri Isezerano nzagirana n’inzu ya Israheli nyuma y’iyo minsi, uwo ari Nyagasani ubivuga: “Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, maze nyandike mu mutima wabo; nzababera Imana, na bo bazambere umuryango.”
11 Maze he kuzagira uwongera kwigisha mugenzi we, cyangwa ubwiriza umuvandimwe we ati “Umenye Nyagasani”, kuko bose bazaba banzi kuva ku muto kugeza ku mukuru.
12 Kuko nzabababarira ubuhemu bwabo bwose, maze ibicumuro byabo sinongere kubyibuka.»
13 Kuvuga rero «Isezerano rishya », ni uko irya mbere Imana iba irigize impitagihe; ikibaye kandi icya kera n’igisazira kiba kigiye gushiraho.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI 85 (84),8.10,11-12,13-14
_____________________
Inyik/ Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye.
Uhoraho, twereke impuhwe zawe
Kandi uduhe agakiza kawe.
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
Kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
Ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
IVANJILI: Mariko 3, 13-19
____________________
Muri icyo gihe,
13 Yezu azamuka umusozi maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga.
14 Abashyiraho ari cumi na babiri kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza,
15 abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi.
16 Abo ni Simoni ari we yahimbye izina rya Petero;
17 na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya “Bowanerigesi”, bikavuga bene inkuba;
18 na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka,
19 na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye.
Iyo ni Ivanjli Ntagatifu
SHALOM. IYO UBA IMANA!
Njya numva abantu bifuza kuba imana
Ariko iyo wumvise ibyo bifuza ubagirira impuhwe.
Hari ugira ari nahita mvanaho abanyabyaha.
Hari uvuga ati nakinga ijuru hakinjiramo bake.
Hari uvuga ati najya ngaragaza uwakoze icyaha nkamumwaza.
Hari uvuga ati najya nica ucumuye agikora icyaha.
Hari uvuga ati najya nzana umuriro ugatwika ibitagenda neza!
Yewe koko uko umuntu ameze niko yifuza.
Niyo mpamvu uri ikiremwa kuko hari ibyo udashoboye.
Imana si uko iteye yo iba yifuza iti iyaba n’uriya mubi yazaga nkamwakira nkamugira umwana wanjye.
Ihindure indoro yawe maze use nayo. Ibigushoboze kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(23/1/2025)
SHALOM. NZABYIYANDIKIRA!
Umemeye Imana ishyira mu mutima we amategeko yayo.
Aramuryohera kuruta byose.
Nta tegeko ry’uwo ukunda rikuremerera. Niwumva utangiye kubihirwa n’ibyo umuntu akubwira uzamenye ko wagabanije urukundo wamukundaga.
Burya agaciro k’ijambo ubwiwe kangana n’agaciro k’urikubwiye.
Ngaho reba uburyo ugendera mu masezerano wahawe.
Reba uburyo wubaha icyo Imana yakubwiye.
Nusanga warateshutse uyihamagare yongere ikuvugurure.
Ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 24/1/2025
Heb 8, 6-13
Zab 84
Mk 3, 13-19
Sr Immaculée Uwamariya