
Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya II gisanzwe. Imyaka y’igiharwe
SHALOM. AHARI IMANA!
Ntihabura urukundo n’amahoro.
Niwisanga uhora mu makimbirane uzamenye ko utari mu rumuri.
Ntiwatunga amahoro utayatanga. Yewe nta n’umugaga ubishyiramo kuko umuntu atanga icyo afite. Umutima unezerewe ugaburira abandi ibyiza ndetse ugahora ubibifuriza.
Ndakwifuriza guhorana icyo utanga. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(22/1/2025)
SHALOM. UFITE YEZU!
Ntacyo uzabura kuko utanga byose yahisemo kubana nawe.
Ibitambo si byo akeneye.
Amaturo yawe si yo akeneye.
Banza umuhe umutima wawe.
Nta byago mu buzima nko gukunda utabizi cyangwa ubisuzugura!
Mu rugendo rwacu hano ku isi hari igihe wumva udakeneye urumuri
ukiberaho wirwariza kandi wiyobora.
Ariko se amaherezo yawe ni ayahe?
Utegereje se umunsi uzapfa ngo wakire ukwemera?
None se wazatungurwa ukabura uko usubiza inyuma ibihe?
Yezu araguhamagara kandi yakuguze amaraso ye. Reka kumushavuza kandi agukunda. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 23/1/2025
Heb 5, 25-28; 8,1-6
Zab 39
Mk 3, 7-12
Sr Immaculée Uwamariya