Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya II gisanzwe. Imyaka y’igiharwe
January 22, 2025

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya II gisanzwe. Imyaka y’igiharwe

Preacher:

Amasomo:
Heb 7, 1-3.15b-17
Zab 110(109)
Mk 3, 1-6

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 7,1-3.15b-17)

Bavandimwe,

1 Malekisedeki, Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose; ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha.

2 Ni we kandi Abrahamu yeguriye igice cya cumi cy’iminyago. Izina rye risobanura mbere na mbere «umwami w’ubutabera», hanyuma kandi kuba umwami w’i Salemu bivuga «Umwami w’amahoro».

3 Byongeye Malekisedeki nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’lmana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose.

15b Tuzirikana ko umuherezabitambo uje ari uwo mu cyiciro cya Malekisedeki; 16akaba atabugejejweho n’amategeko y’abantu, ahubwo n’ububasha bw’ubugingo buhoraho.

17 Dore koko ibyamwemejweho: «Uri umuherezabitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 110 (109), 1, 2, 3,4)

Inyik/ Uri umuherezabitambo iteka ryose: Kristu na Nyagasani.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,
Ati« Icara iburyo bwanjye,
kugeza igihe abanzi bawe,
mbagira umusego w’ibirenge byawe!»

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,
Uhoraho azayirambura igere kure uhereye i Siyoni;
«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!»

Wahawe ubutware kuva ukivuka,
Wimikirwa ku misozi mitagatifu:
«Mbese nk’ urume rutonda mu museke,
uko ni ko nakwibyariye!»

Uhoraho yarabirahiriye,
kandi ntazisubiraho na gato,
ati«Uri umuherezabitambo iteka ryose,
ku buryo bwa Malekisedeki.»

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya alleluya
Yezu yamamaza Inkuru Nziza,
kandi agakiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda,
Allaluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 3,1-6)

1 Umunsi umwe Yezu yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye. 

2 Ubwo bagenzuraga Yezu ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega.

3 Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati «Haguruka, uze hano hagati!»

4 Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka.

5 Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira.

6 Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IGIHE KIZA!
Mu buzima umunsi wawe uge uwuha agaciro kuko uriho ngo ukore neza.
Ejo hashize harekure ukomeze.
Ibyagenze neza bivomemo imbaraga zo gukomeza.
Ibyagenze nabi bireke gusa bikwigishe inzira nshya.
Ibizaza ubitegereze ukora ibikwiye.
Umunsi wose ufite ibyawo bihagije. Wigenda ureba inyuma utazasitara.
Wisimbuka ngo uhore uhangayikiye ibiri kure cyane hato bitakwibagiza gutunganya iby’uyu munsi.
Ntabwo wabura ibyiza ufite Imana. Yikomereho.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(21/1/2025)


SHALOM. NYIRI UBUTABERA!
Ntuzibeshye ngo ushakire ubutabera bwuzuye ku bantu.
Niyo mpamvu igihe bizakubaho ko urenganywa ntibizagutungure.
Gusa ibuka ko hari Imana itanga ubutabera bwuzuye.
Yiringire kandi uyirekurire ibigutsikamiye.
Yitabaze mbere yo kwizera uwo ariwe wese.
Yigane igusige ku bwiza bwayo nawe ntugire uwo urenganya.
Koko rero mu isi uzahuriramo n’abakurenganya.
Bamwe uzaba ubazi abandi ntuzapfa ubamenye.
Reba Imana ni yo mucamanza utabera.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 22/1/2025
Heb 7, 1-3.13b-17
Zab 109
Mk 3, 1-6
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top