
Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya II gisanzwe. Imyaka y’igiharwe
Amasomo:
Heb 6, 10-20
Zab 111(110)
Mk 2, 23-28
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 6, 10-20)
Bavandimwe,
10 Imana rwose ntirenganya, ntishoboara kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje.
11 Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye.
12 Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya.
13 Igihe Imana isezeranyije Abrahamu, kuko nta wundi wari uyisumbye ngo imurahirire, yarirahiriye ubwayo iti
14 «Rwose nzaguhundagazaho imigisha, kandi nzaguha inkomoko nyamwinshi. »
15 Abrahamu akomeza kwihanga bigeza aho yuzurizwa amasezerano.
16 Ubusanzwe abantu barahirira imbere y’ubaruta, maze kugira ngo bakemure impaka bakishingikiriza iyo ndahiro.
17 Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka.
18 Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’lmana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe.
19 Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko, 20ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 111 (110) ,1-2,4-5, 9.10c)
Inyik/ Uhoraho yibuka iteka rye.
Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.
Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,
Uhoraho ni umunyaneza n’umunyamuhwe.
Abamwubaha abaha ibibatunga,
akibuka iteka Isezerano rye.
Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,
agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.
Izina rye ni ritagatifu kandi rigatera ubwoba,
ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: (2 Kor 3, 6.17)
Alleluya Alleluya.
Roho w’Imana nzima atanga ubuzima:
aho Roho wa Nyagasani ari ni ho haba ubwisanzure.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 2,23-28)
23 Umunsi umwe ku isabato, Yezu anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be batangira kugenda bazimamfuza.
24 Abafarizayi ni ko kumubwira bati «Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato?»
25 Arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje, igihe ashonje akabura uko agira we n’abo bari kumwe?
26 N’uko yinjiye mu Ngoro y’Imana mu gihe cy’Abiyatari umuherezabitambo mukuru, akarya imigati y’umumuriko atashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine, kandi akayihaho n’abari kumwe na we?»
27 Nuko Yezu arababwira ati «Isabato ibereyeho umuntu, nta bwo ari umuntu ubereyeho isabato! 28Ni cyo gituma Umwana w’umuntu agenga ndetse n’isabato!»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. WIVUNIKA!
Imana ukorera izo ibyawe byose.
Ntugahore wikorera imitwaro yawe kandi yarakubwiye ko iyigutwaje.
Ibisubizo byawe burya biraciriritse.
Guhangayika ntacyo uri bukore ku bibazo byawe ni ukwivunira ubusa.
Rekura byose kuko imbaraga zawe zonyune ntacyo zashobora.
Imana ukorera ntiyananiwe kugukiza.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(20/1/2025)
SHALOM. IMANA NTIYIBAGIRWA!
Horana ishyaka ryo gukora neza kuko uwo ukorera arabona. Ibyo mu bwihisho arabicengera kandi nta cyawe atazi.
Watangiye inzira nziza uramenye ntuzagarukire mu nzira kuko indunduro ni yo uzakesha igihembo ukwiriye.
Ntawakwirata ko yatangiye ahubwo yabivuga asoje urugamba.
Gendana kwizera kuko imbere hari Imana ikurebera. Ntujya yibagirwa ibyo ukora kabone n’igihe ikiza wakoze ntawakimenye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 21/1/2025
Heb 6, 10-20
Zab 110
Mk 2, 23-28
Sr Immaculée Uwamariya