Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya II gisanzwe.
January 20, 2025

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya II gisanzwe.

Preacher:

Amasomo:

Heb 5, 1-10
Zab 110 (109)
Mk 2, 18-22

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb5, 1-10)

Bavandimwe,

1 umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu, kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha.

2 Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika;

3 kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite.

4 Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni.

5 Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri Umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»;

6 kimwe n’uko avuga ahandi ati«Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»

7 Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye lmana.

8 Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira;

9 maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bo se abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.

10 Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 110 (109), 1, 2,3)

Inyik/ Uri Umuherezabitambo iteka ryose: Kristu na Nyagasani.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye ati
«Icara iburyo bwanjye,
kugeza igihe abanzi bawe
mbagira umusego w’ibirenge byawe!» .

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,
Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:
«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!»

Wahawe ubutware kuva ukivuka,
wimikirwa ku misozi mitagatifu;
«Mbese nk’urume rutonda rnu museke,
uko ni ko nakwibyariye!»

Uhoraho yarabirahiriye,
kandi ntazisubiraho na gato,
ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,
ku buryo bwa Malekisedeki.»

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 4,12)

Alleluya Alleluya.
Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi,
kandi rigacengera ibitekerezo by’umutima.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 2, 18-22)

18 Umunsi umwe, abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?»

19 Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe basiba kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Igihe cyose bakiri kumwe n’umukwe ntibakwiye gusiba kurya.

20 Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero bazasiba kurya kuri uwo munsi.

21 Nta we utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko abigenje atyo, igishya cyakurura igishaje maze umwenda ukarushaho gucika.

22 Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.


SHALOM. KUGIRA NEZA!
Ntacyo biguhombya ahubwo ubyungukiramo.
Aho ugiye warahakoze ibyiza urabihasanga.
Uwo muhuye waramugiriye neza arakwakira.
Aho utazi iyo uhakoze ibyiza uhava amahoro.
Kugira neza bituma ubaho ntacyo wikanga kuko uzi neza ko umutima wawe wibitsemo imbaraga z’urukundo.
Aho kugengana imitwaro y’ubutunzi jya kugendana ineza aho unyuze hose. Izakugeza kure inakugarire amahoro.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(19/1/2025)


SHALOM. IBIGARAGARA!
Hari igihe umuntu arebera inyuma bikamubuza kugera kure.
Ugatinda ku ntege nke z’ugushinzwe bikakubuza kwakira ibyiza bimunyuraho.
Ubu se umuntu usa nabi aguhaye zahabu wayanga?
Uyibonye se yaguye hasi yuzuye ibyondo ntiwayoza?
Jya urenga ibyo ubona inyuma bitazakubera inkuta.
Hari uwahawe ubutumwa ngo akwigishe cyangwa akugaburire ibiryo by’ubugingo. Kumuhinyura si byo by’ingenzi.
Menya uwo wemeye umukomereho ubundi wikomereze urugendo. Imana yonyine ni yo itunganye. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 20/1/2025
Heb 5, 1-10
Zab 49
Mk 2, 18-22
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top