Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo Kuwa 25 Mutarama: Ihinduka rya Mutagatifu Pawulo, Intumwa.
January 25, 2025

Amasomo yo Kuwa 25 Mutarama: Ihinduka rya Mutagatifu Pawulo, Intumwa.

Preacher:

( Gusoza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Yezu Kristu)

Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa 22, 3-16

Muri iyo minsi, Abayahudi b’i Yeruzalemu bashakaga kwica Pawulo, maze yiregura avuga ati

3 «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.

4 Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko.

5 Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe.

6 «Nuko igihe nkiri mu nzira negereje kugera i Damasi, ako kanya amanywa ava, urumuri ruturutse mu ijuru rurangota.

7 Nikubita hasi maze numva ijwi rimbwira riti ‘Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?’

8 Ndasubiza nti ‘Uri nde, Nyagasani?’ Iryo jwi rirongera riti ‘Ndi Yezu w’i Nazareti, uwo uriho utoteza.’

9 Bagenzi banjye twari kumwe babonye urumuri, ariko ntibumve ijwi ry’uwo tuvugana.

10 Ni ko kubaza nti ‘Nkore iki se Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ‘Haguruka ujye i Damasi, ni ho bazakubwira ibyo wagenewe gukora byose.’

11 Ariko kubera ko icyezezi cy’urwo rumuri cyari cyampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata ngera i Damasi.

12«Aho i Damasi hakaba umuntu witwa Ananiya, yari Umuntu wubaha Imana, agakurikiza Amategeko kandi agashimwa n’ Abayahudi bose bari bahatuye.

13 Aza kundeba maze arambwira ati ‘Sawuli, muvandimwe, humuka.’ Ako kanya ndahumuka maze ndamureba.

14 Nuko arambwira ati ‘Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite.

15 Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise.

16 None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’»

Iryo Ni Ijambo ry’Imana

Zaburi 117 (116), 1. 2

Inyik/Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza!

Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,
miryango mwese, mumwamamaze.

Kuko urukundo adukunda rutagira urugero,
N’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!

Ivanjili : Mariko 16, 15-18

Muri icyo gihe, Yezu amaze kuzuka yabwiye ba Cumi n’umwe ati

15 «Nimujye mu isi hose, mwamamaze lnkuru Nziza mu biremwa byose.

16 Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa.

17 Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya,

18 bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.»

Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. KUBA UWA YEZU!
Mbega umunezero.
Usumba kugira ubutunzi.
Usumba kugira inshuti nyinshi.
Usumba kwiga ukaminuza.
Usumba kuvuka mu muryango ukomeye.
Iyo urebera inyuma ugirango ni ibisanzwe ariko oya oya!
Ni iby’agaciro guhabwa ingabire y’ukwemera.
Niyo mpamvu mu byo uzakora byose uge urwana no gukurikira inzira y’ijuru.
Ibindi byose birahita ariko Yezu ahoraho.
Ntuzamurekure.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(24/1/2025)


SHALOM. YAHINDUYE IZINA!
Ibidasanzwe birakoreka iyo uhuye na Yezu.
Muri wowe hari ibyimuka maze ukaba mushya.
Ntibazongere kukwitiranya.
Ubugome bwasimbuwe n’ineza.
Urwango rusimburwa n’urukundo.
Ubwoba busimburwa n’ikizere.
Gushidikanya bisimburwa no kwemera.
Ntihazagire uwongera kukureba mu ndorerwamo y’icyaha!
Oya amateka arahinduka.
Ubuzima bushya birashoboka.
Kingurira Yezu umutima wawe ibindi azabyikorera.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 25/1/2025
Intu 22, 3-16
Zab 116
Mk 16, 15-18
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top