Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXXII gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.
November 15, 2024

Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXXII gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.

Preacher:

Amasomo:

2Yh 1a, 4-9
Zab119 (118)
Lk 17, 26-37

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri ya Mutagatifu Yohani Intumwa (2Yh 1a.4-9)

1 Mubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye jyewe Umukuru wanyu.

4 Nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse.

5 Dore rero Mubyeyi icyo ngusabye; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro: tujye dukundana.

6 Dore urukundo icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira.

7 Koko rero hari abashukanyi benshi badutse ku isi, bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu.

8 Muririnde rero kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye.

9 Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.

Iryo ni ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 119 (118), 1-2, 10-11, 17-18)

Inyik/ Nyagasani, hahirwa abakurikiza amategeko yawe!

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,
bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!
Hahirwa abumvira ibyemezo bye,
bakamushakashaka babikuye ku mutima!

Ndagushakashakana umutima wanjye wose,
ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.
Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima,
ngira ngo ntagucumuraho.

Ugirire ubuntu umugaragu wawe nzabeho,
maze nzakurikize ijambo ryawe.
Mpumura amaso maze nzirebere,
ibyiza by’amategeko yawe.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 28)

Alleluya Alleluya.
Nimwubure umutwe mukomere,
kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 17, 26-37)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati

26 “Mbese nk’uko byagenze igihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu.

27 Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose.

28 Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza kandi barahingaga, bakubaka;

29 Ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba.

30 Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho.

31 Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira.

32 nimwibuke umugore wa Loti!

33 Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana.

34 Ndabibabwiye: muri iryo joro abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare.

35 Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.”

(36…) 37 Abigishwa ni ko kumubaza bati “Ibyo bizabera hehe, Nyagasani?” Arabasubiza ati “Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. TUZA!
Kwanduranya byongera ibibazo.
Kuvuga nabi byongera urusaku.
Kwangana bikwiza urwango.
Nushaka guhindura isi uzakore ibyayinaniye. Ubwo rero uzakunda.
Uzatanga amahoro kuko yo yuzuye intambara.
Ntacyo waba uyimariye ukoze ibyo ikora. Nufata unwanya ugatuza uzasanga hari icyo wakora cyakwigisha uwo ariwe wese udateye amahane.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(14/11/2024)


SHALOM. MBISUBIYEMO!
Warabyumvise birumvikana ariko gusubiramo ni ngombwa cyane ko utarabasha kubigeraho.
Kunda abandi.
Iri tegeko ntirisaza.
Ntirisimburwa.
Ntirivuguruzwa.
Urukundo rw’abantu rurashira.
Rurananirwa cyangwa rukananiza abandi.
Rureba inyungu cyangwa rukireba.
Uwatakaje urukundo burya aba yapfuye ahagaze.
Urukundo usabwa ni uruva ku Mana. Ni rwo rwonyine ruhoraho. Irugusendereze kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 15/11/2024
2Yh1a. 4-9
Zab 118
Lk 17, 26-37
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top