Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
November 18, 2024

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane

Preacher:

Amasomo:

Hish 1, 1-5a; 2, 1-5a
Zab 1
Lk 18, 35-43

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 1, 1-5a; 2, 1-5a)

1,1 Ibyahishuwe na Yezu Kristu: Imana yarabimuhaye kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo,

2 ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu.

3 Arahirwa usoma, kimwe n’abatega amatwi amagambo y’ubu buhanuzi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe cyegereje.

4 Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe y’ubwami,

5 no kuri Yezu Kristu umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye n’umugenga w’abami bo ku isi.

2,1 Nuko numva Nyagasani wambwiraga ati “Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati:

2 Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi.

3 Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye kandi ntiwacika intege.

4 Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere. 5 ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere.

Iryo ni ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)

Inyik/ Uzatsinda, Imana izamuha kurya ku giti cy’ubugingo.

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,
akirinda inzira y’abanyabyaha,
kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,
ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,
akayazirikana umunsi n’ijoro!

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,
kikera imbuto uko igihe kigeze,
kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;
uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.
Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.
Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,
n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.
Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,
naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8, 12)

Alleluya Alleluya.
Nyagasani Yezu Kristu, uri urumuri rw’isi,
ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.
Alleluya.

IVANJILI NGATATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 18, 35-43)

35 Icyo gihe Yezu yegereye i Yeriko, hakaba impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza.

36 Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo.

37 Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise. »

38 Nuko atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira! »

39 Abari imbere baramucyaha ngo naceceke,ariko arushaho kurangurura ijwi ati «Mwana wa Dawudi,mbabarira! »

40 Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande aramubaza ati

41 « Urashaka ko ngukorera iki? » Na we ati «Nyagasani, mpa kubona! »

42 Yezu aramubwira ati « Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije! »

43 Ako kanya arabona maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. NDIFUZA!
Umutima wanjye wuzuye ibyifuzo ariko sinabigeraho utamfashije.
Ngwino twubake ibiraro by’amahoro.
Ngwino dusenye inkuta zose z’urwango.
Ngwino twiruke imisozi tubwire bose urukundo.
Ngwino dufatanye dusange abari mu mwijima tubageze mu rumuri.
Ngwino dutsembe hose inzangano duhereye mu mitima yacu.
Ngwino dutoze abato urukundo n’urugwiro.
Ngwino tuburire abagiranabi maze bayireke.
Ngwino dukingure imiryango y’imitima yacu buri wese yisanzure muri twe.
Ngwino tuvuge imvugo nshya itanga ituze.
Nasanze kubaho ari ugukunda.
Niba utarabigeraho tangira uyu munsi kuko urwango rwica nabi.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(17/11/2024)


SHALOM. MFITE ICYO NKUGAYA!
Imana ifite icyo yifuza kukubwira.
Umva ijwi ryayo.
Ndakugaya kuko wankundaga ukaba warabiretse.
Ndakugaya kuko ukonje mu kwemera.
Ndakugaya kuko waretse inzira nziza.
Ndakugaya wowe urara mu kabari ugataha ugwirirana.
Ndakugaya wowe utakirara iwawe ukarara ubundabunda.
Ndakugaya wowe wica ukariza abandi.
Ndakugaya wowe wiruka mu zindi mana zitagize icyo zikumariye.
Nfakugaya wowe wishoye mu ngeso mbi ngo ukunde ubeho.
Ndakugaya wowe ugendana n’inshuti mbi zituma na we uba mubi.
Wowe wituriye mu mwijima emera ugaruke.
Buri wese azi ingeso ye nayireke atangire ubuzima bushya.
Gucumura ukamenyera icyaha ku buryo udakenera kukicuza ni urupfu rubi. Imana ni impuhwe n’uyisanga irakwakira. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 18/11/2024
Hish 1, 1-5a;
2, 1-5a
Zab 1
Lk 18, 35-43
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top