Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya XXXII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
SHALOM. UGE WICISHA BUGUFI!
Ntugaharanire ibigusumba kuko ibintu si byo bitanga umunezero.
Akira uwo uriwe. Wakire icyo ukora.
Wakire uko ubayeho.
Wakire uko wavutse.
Erega burya kuvukira aha n’aha si byo bikomeye ahubwo kubaho ukora ibyiza.
Nutangira kwiremereza uzabura intama ubure n’ibyuma.
Ntugasitare.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(12/11/2024)
SHALOM. UBAHA!
Ukuyobora uge umwubaha ariko cyane cyane umusabire.
Kubaha kandi ntibivuga gusenga ukuyubora ahubwo ni ugukora ikiza kandi ukagitoza n’ukwegereye. Burya uba utanze umusanzu wawe ku muntu ukuyobora.
Ibitagenda neza bizahoraho. Gusa si byo wagombye kureba byonyine. Njye nemera ko umubare w’ibyiza usumba kure ibibi ariko Sekibi akunda kugaragaza cyane ibibi ngo ateze urujijo.
Imana iguhe kuba ku ruhande rwayo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 13/11/2024
Tito 3, 1-7
Zab 22
Lk 17, 11-19
Sr Immaculée Uwamariya