Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Ijambo ry’Imana

IYO ROHO IZIMIYE BIBABAZA YEZU N’ABE.

AMASOMO N’INYIGISHO YO KUWA GATANU W’ICYUMWERU CYA XI GISANZWE, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 21/06/2019).

Abatagatifu: Aloyizi, Rudolifi.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (Kor 11,18.21b-30).

Bavandimwe, 18ubwo benshi biratana ibyo bakesha kamere, reka nanjye nirate. 21bIbyo abandi batinyutse kwivuga – noneho mvuge nk’umusazi – nanjye ndabitinyutse. 22Mbese ni Abahebureyi? Nanjye ndi we! Ni Abayisraheli? Nanjye ndi we! Inkomoko ya Abrahamu? Nanjye ndi yo! 23Mbese bakorera Kristu? – Reka mvuge amateshwa – Ndabarusha bose! Mu miruho? Narabarushije! Mu buroko? Incuro nyinshi kubarusha! Inkoni? Nakubiswe izitabarika! Amakuba y’urupfu? Nayagize hato na hato! 24Incuro eshanu Abayisraheli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda. 25Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja.
26Mu gendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe! 27Mu miruho n’iminaniro, mu kurara irondo kenshi, mu nzara n’inyota, mu gusiba kurya kenshi, mu kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara; 28ntavuze n’ibisigaye: inkeke ya buri munsi mpagaritswe umutima na za Kiliziya zose! 29Ni nde wacogoye, sincike intege? Ni nde wateshutse, maze simpinde umushyiti? 30Niba kwirata ari ngombwa, nziratana intege nke zanjye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 34 (33), 2-3, 4-5, 6-7.

Inyikirizo: Intungane, Uhoraho azikiza amagorwa yazo yose.

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime!

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 3).

Alleluya Alleluya,
Hahirwa abakene ku mutima,
kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 6,19-23).

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 19« Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba. 20Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. 21Kuko aho ubukungu bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba uri. 22Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. 23Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki!»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

***************

INYIGISHO

Yezu Kristu akuzwe!

Uduhamagarira gushaka ubukungu butaribwa n’imungu cyangwa udusimba tundi, Uduhamagarira gushaka ubukungu abajura badashobora kwiba,
Uduhamagarira kwizigamira ubukungu mu ijuru, aho twibanira na We mu munezero uzira iherezo,
Uduhamagarira guharanira umukiro w’abandi, tutitaye ku ngorane dushobora guhuriramo, kubera urukundo rwe kubw’ububasha bwa Roho We Mutagatifu,
Nyagasani Yezu Umutegetsi n’Umukiza aje adusanga, kubw’ububasha bw’ijambo rye ngo akomeze adutagatifuze, adufashe kumurangamira, turekure ubuzima bwacu abugenge, aduturemo tumuturemo iteka ryose.

Mu isomo rya mbere, Nyagasani Yezu Kristu aratwereka Pawulo, uburyo yemeye no kuvuga ibyo atagombaga kuvuga, ariko kugira ngo hatagira roho n’imwe isigara mu kinyoma, abigishabinyoma bari bujuje muri Korinti, bashaka kwerekana ko ari ibitangaza.

Nyagasani Yezu Kristu aramutwereka rero, yemera rwose kwerekana no mu gikari cyiwe, kugira ngo uhabonye niba ari ho yari afitiye ubwoba, abone ko urugo rwe rwose nta kibi kirurimo, bityo ashobore kuhaguma.

Nyagasani Yezu Kristu aramutwereka yemera gufata intwaro yari asigaranye kugira ngo arwane n’umwanzi. Mu by’ukuri no nko kubamba ubuzima bwe ku musaraba avuga ati “ Dore ndi hariya. Nta cyo mbakinze, nta cyo mbahish. Dore uwo ndi we. Mwikwemera kubeshywa. Ubutumwa nababwiye, nzi Uwo mbukomoraho. N’ikimenyimenyi naramuruhiye kandi sinigera muta. Naravunitse bikomeye, ariko sinivumbura.” Ibyo byose abereka ibimenyetso by’intumwa nyayo byamugaragaragaho, agira ngo akomeze abareshye be kuraruka umutima, bagaruke mu gikumba cy’urukundo rwa Yezu Kristu.

Koko rero, birababaza rwose ko umuntu yavunikira ubutumwa, hanyuma imbuto zabwo Sekibi ikaza ikazirandura! Ako gahinda rero, kari mu mutima wa Pawulo Intumwa Mutagatifu, byari bimubabaje. Ariko atababajwe gusa no kuba yararuhiye ubusa kuri abo bantu, ahubwo ababajwe na roho zabo cyane cyane. Urwo rukundo rero rw’umushumba Roho Mutagatifu yari yaramubuganijemo, rwatumye nta cyo abakinga, ababwira byose.

Kwamamaza rero Yezu Kristu bisaba nyine ko umuntu arekura ibye byose n’inyungu ze zose. Ntabwo atinya ko amakuru ye amenyekana, ntabwo atinya ko amateka ye amenyekana. Ntabwo atinya ko ingorane ze zimenyekana. Urumva nka Pawulo Intumwa kuvuga ko yakubiswe ziriya nshuro zose abwira abantu, nta cyubahiro kirimo. Ni ingorane. Ati “Nakubiswe inshuro eshanu, Abayahudi bankubise ibiboko miringo itatu n’icyenda.” Nta shema ririmo. Ariko bariya arabibabwira; izo ngorane ze, mu nzara yagiye agira ibyo byose akabibabwira.

Nta muntu wapfa kubwira undi ko yaburaye. Ati”Twageze icyo gihe tubura icyo kurya.” Ayo ni amakuru umuntu atapfa gutanga; ariko we yarayanditse, kugira ngo rwose abo bantu umutima wabo wongere unyegenyege, bahaguruke aho bari banyerereye: mu kinyoma; babeshywe n’abigishabinyoma, maze bahange amaso Yezu Kristu ubengerana mu nyigisho Pawulo Intumwa yari yarabamenyesheje mu Nkuru Nziza; bongere bemere Roho Mutagatifu bari barahawe abayobore. Bemere Yezu Kristu Umutegetsi n’Umukiza bari barumvise Pawulo Intumwa yamamaza.

Ku muntu w’umubyeyi kubw’umubiri, ni igikomere nyine ku muntu wabura umwana we kubw’umubiri. Ibyo ngibyo Pawulo we yabyiyumvagamo muri roho. Yumvaga Abanyakorinti ari abana be, ko nta we ugomba gupfa muri bo, nta roho n’imwe igomba gupfa muri bo. Aho nyine ababwira ati “Ni nde wateshutse maze simpinde umushyitsi? Inkeke ya buri munsi mpagaritswe umutima na za Kiliziya zose! Ni nde wacogoye sincike intege? Ni nde wateshutse maze simpinde umushyitsi?” Ariko se, twebwe bite? Mu butumwa bwacu bunyurunye, mu bantu bose dufatanya ubutumwa mu rwego urwo ari rwo rwose, mu bantu duhurira hamwe dusenga, dushakashaka Yezu Kristu, ese iyo hagize umwe ugwa, akagira atya akaba arishyingiye, akagira atya akaba arazimiye ntiyongere kugaruka muri iryo sengesho, cyangwa se y…

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top