AMASOMO YO KUWA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA XIII GISANZWE, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 06/07/2019).
Abatagatifu: Mariya Goreti, Dominika, Godeliva, Mektilda.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro(Intg 27, 1-5.15-29).
1Izaki ageze mu zabukuru, amaso ye arahuma ntiyaba akibona. Nukoo ni ko guhamagara Ezawu, umuhungu we w’imfura, aramubwira ati « Mwana wanjye! »Undi ati « Ndi hano. » 2Izaki ati “Dore ndashaje, sinzi umunsi nzapfiraho. 3None fata intwaro zawe, umutana n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba unyicireyo inyamaswa y’umuhigo. 4Hanyuma uyintegurire uko mbikunda, unzanire ndye, maze nguhe umugisha ntarapfa.” 5Rebeka yari ateze amatwi Izaki aganira na Ezawu umuhungu we. Nuko Ezawu ajya mu ishyamba kwicayo inyamaswa y’umuhigo ngo awuzanire se.
15…