Amasomo yo kuri uyu wa Mbere w’icyumweru cya XV gisanzwe, C

Amasomo yo kuri uyu wa Mbere w'icyumweru cya XV gisanzwe, C
by

Kuwa 15/7/2019

Abatagatifu : Bonaventure

Amasomo: Iyimukamisiri 1, 8-14.22

Muri icyo gihe, 8mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. 9Abwira ingabo ze ati « Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. 10Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu ! » 11Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo imigi y’ibihunikwa : uwa Pitomu n’uwa Ramusesi.

12Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. 13Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, 14babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije : nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato. 22Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 124 ( 123)

Inyik/ Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho.

Iyo Uhoraho ataturengera,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
baba baratumize bunguri,
mu mugurumano w’uburakari bwabo.

Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,
umugezi uhurura uba waraduhitanye;
ubwo ngubwo amazi asuma,
aba yaraturenze hejuru !

Twararusimbutse nk’inyoni
ivuye mu mutego w’umuhigi;
Umutego waracitse turarusimbuka !

IVANJILl: Matayo 10, 34-42 ; 11, 1

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye lntumwa cumi n’ebyiri ati 10,34« Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi ; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota. 35Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe : 36maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe. 37Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. 38Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. 39Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana. 40Ubakiriye neza nijye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. 41Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi ; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. 42Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri : ntazabura ingororano ye. »
11,1Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza lnkuru Nziza mu migi yabo.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *