Amasomo yo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi Intumwa.
Kuwa 03 Nyakanga
Amasomo:
Ef 2, 19-22
Zab 117(116)
Yh 20,24-29
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 2, 19-22)
Bavandimwe, ubu rero muri Kristu Yezu, ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo muri ubwoko bumwe n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba Ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka Ingoro Ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Inyik/ Nimujye mu isi yose, mwamamaze Inkuru Nziza.
Mahanga mwese nimusingize Uhoraho,
miryango mwese mumwamamaze.
Kuko urukundo adukunda rutagira urugero,
n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya, alleluya,
Tomasi yabonye Nyagasani aremera,
hahirwa abazemera batabanje kwirebera,
alleluya
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Intumwa Mutagatifu (Yh 20, 24-29)
Igihe Yezu abonekeye abigiswa be amaze kuzuka, Tomasi umwe muri ba cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati “Twabonye Nyagasani.” Naho we arababwira ati “Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisumari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisumari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.”
Hashize iminsi umunani, abigishwa nabwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo inzugi zikinze, arababwira ati “ “Nimugire amahoro.” Hanyuma abwira Tomasi ati “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye. Zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.” Tomasi amusubiza avuga ati “Nyagasani Mana yanjye.” Yezu aramubwira ati “Wemejwe n’uko umbonye. Hahirwa abemera batabanje kwirebera.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.