Ijambo ry’Imana ryo ku wa 04Nyakanga2019

Amasomo yo kuri uyu wa gatanu w’icyumweru cya 13 gisanzwe – C –

ISOMO RYA MBERE: Intg 23, 1-4.19 ; 24,1-8.62-67

23,1Sara yabayeho imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. 2Sara yapfiriye i Kiriyati-Haruba, ari yo Heburoni, mu gihugu cya Kanahani.Abrahamu aramuririra, aramwiraburira. 3Hanyuma arahaguruka, ava ku murambo we ngo ajye kumvikana na bene Heti. 4Nuko arababwira ati « Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe ; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.» 19Nyuma y’ibyo, Abrahamu ahamba Sara umugore we mu buvumo buri mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure ; ni yo Heburoni mu gihugu cya Kanahani.

24,1Abrahamu yari umukambwe ageze mu zabukuru, kandi Uharaho yari yaramuhaye umugisha muri byose. 2Abrahamu abwira umukuru mu bagaragu be wategeka…


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *