Ijambo ry ‘Imana ryo kuwa kabiri tariki 25Kamena 2019
by Monique Faes
Abatagatifu: Elewonora, Galikani, Prosiperi, Wilihelimi.
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro(Intg 13, 2.5-18).
2Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza. 5Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema. 6Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga. 7Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. – Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. – 8Abramu abwira Loti ati « Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. 9Mbese nturora iki gihugu cyose ? Reka dutandukane. Nujya ibumoso…
[2:08 PM, 2019-6-25] Soeur I: SHALOM. URUKUNDO IMBERE!
Inzira y’Imana nta handi inyura hatari mu rukundo. Ukunda asa n’Imana. Buri munsi itoze iyo nzira kuko urukundo rwacu ni ruke ku rwo Imana idusaba. Ntuzahagarare gukunda kandi ntuzategereze ko undi ariwe utangira!
Kunda nicyo Imana igusaba. Uhorane umugisha. Urakabaho. Tuzirikane amasomo yo ku wa 25/6/2019 :
Gn 13, 2.5-18
Ps 15
Mc 7, 6.12-14
Sr Immaculée Uwamariya