ABANYAMURYANGO BA FAMILLE ESPERANCE BASUYE URWIBUTSO RWA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA GISOZI

ABANYAMURYANGO BA FAMILLE ESPERANCE BASUYE URWIBUTSO RWA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA GISOZI

Hari ku cyumweru tariki ya 21 Mata,ubwo abagize umuryango Famille Esperance bageraga ku rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 I Kigali ku Gisozi,aho bunamiye ndetse bagashyira indabo kumva zishyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi maganabiri na mirongwitanu(250 000).bakigera ku rwibutso rwa Kigali,babanje gusura ibice bibumbatiye amateka haba kuri Genocide yakorwe abatutsi mu Rwanda ndetse n’izindi Genocide n’ubwicanyi ndengakamere bwabaye ahandi ku isi.aha basobanuriwe ko Genocide arumugambi utegurwa atari ikintu kibyuka kikaba.bamwe mubagize Famille Esperance harimo n’urubyiruko aho benshi muribo bavutse mbere gato ndetse nanyuma gato ya Genocide,basobanuriwe ko Genocide yakorewe abatutsi ari umugambi wateguwe ndetse ugashyirwa mubikorwa n’intagondwa zabahutu kugira ngo batsembe ubwoko bw’abatutsi.

Bageze mucyumba cyahariwe kwibuka abana,benshi bakozwe kumutima ndetse bababazwa cyane n’ubunyamaswa bwakoreshejwe hicwa abana bato nyamara ntacyo babazizaga. Abagize umuryango Famille Esperance biyemeje ko ijambo Never again rigomba kuba Never again nubwo ryavuzwe n’umuryango w’abibumbye,nyuma muri Mata 1994 bikongera bikaba mu Rwanda amahanga agatererana Abanyarwanda.

URUSARO Fleur Monia wavutse nyuma ya Genocide yavuze ko ababajwe cyane na Genocide yakorewe abatutsi.Yagize ati”Twinjira mucyumba cy’abana nagize ikiniga kuko bariya bana ni bakuru bacu,abenshi bari bafite kuva kumezi 9 kuzamura nyamara mwese murabizi ko umwana ungana gutyo ntacyaha aba afite,ni umumarayika.Ariko barenze kuribyo babakubita kubikuta abandi barabatema kugera aho babasaba imbabazi ariko bararenga barabica ntago nshidikanya ko bageze mu ijuru.(ROHO Z’INTUNGARE ZIRI MUBIGANZA BY’IMANA)”Yakomeje avuga kandi ko bariya bana twabonye ubu twarikuba turikumwe nabo,nibo barikuba ari aba Docteur,aba Engenieur,abacungamutungo beza n’abayobozi b’igihugu.kuko ubu baba bamaze kuba bamwe mubafata ibyemezo kandi bikazamura igihugu ariko barishwe kandi nta cyaha bakoze.

Umuyobozi w’umuryango Famille Esperance mw’ijambo rye yabwiye abagize umuryango Famille Esperance ko twaje kunamira no gusubiza icyubahiro ababyeyi,abavandimwe,inshuti,abaturanyi ndetse nayamiryango yazimye.ati”Aha kuri izi mva zirihano kurwibutso rwa Genocide rwa Gisozi haruhukiye abarenga ibihumbi 250 000,uyumunsi niho twaje,ariko twabuze abarenga miliyoni(1 000 000)ati”turabunamira kuko ni inshingano zacu.”Yakomeje abwira abagize Umuryango Famille Esperance ko ubu turi mugihugu cyiza aho nta muhutu nta mutwa cg Umututsi .ati”Dufite ubuyobozi bwiza muhumure Genocide ntizongera ukundi.”

Asaba urubyiruko kutagira ingengabitecyerezo ya Genocide kuko nimbi cyane abasaba gukora, kandi anababwira ko ejo heza hari mubiganza byabo kuko Leta irabashyigikiye.ati”cyera ntaburezi kuri bose bwabagaho.”

Yarangije ashimira uwashinze Umuryango Famille Esperance ati “yarakoze SoeurUWAMALIYA Immaculee gushinga Famille Esperance.Namwe kandi ndabasaba gukomera tugafatana urunana ushavuye tumubwire impore.

Abagize Famille Esperance batanze inkunga yo gufasha urwibutso rwa Genocide rwa GISOZI-Kigali mu mirimo yaburimunsi ikorerwa ku rwibutso.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *