Shalom
Alleluia Kristu yazutse
Reka Tuzirikane amasomo yo ku ya 2/4/2018
1. Mu isomo rya 1 ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa turumva imbaraga za Kristu wazutse. Petero watitijwe n’umuja noneho ahagaze yemye imbere y’abahanga, abigishamategeko, abafarizayi na rubanda rwose!
Ati nimubimenye musobanukirwe ko nta kiri wa wundi kuko uwazutse yankozeho!
Umwe mwishe ari we Kristu nanjye yamvanyeho urubanza rwose!
– Yezu yakijije Petero ikimwaro cyose
– Yamuhaye gutangira amateka mashya
– Petero yakira impuhwe z’Imana, asohoka muri we yamamaza uwamukunze!
Ati mwaramwishe ariko ubu ni muzima! Twe turi abahamya
Na we wigira ubwoba bwo guhamya uwo wemera!
– nta soni biteye kuba uwa Kristu. Hari abantu batinya gusenga mu ruhame, kugaragaza ibimenyetso by’ubukristu
Ntawahisha ko yavutse. Niyo mpamvu nta n’impamvu zo guhisha ko wahuye na Kristu.
Kuba umuhamya ni ukuba wapfira ibyo wemera. Ni urugamba ariko Yezu aturi imbere!
2. Zaburi ya 15 iti nta mahirwe nagira ntari kumwe na Nyagasani
– ibyo watunga byose udafite Imana ntacyo byakumarira
– ibyo wageraho byose utibuka ko ari Imana yabiguhaye byaba ari umuyaga
– utunze byinshi bibuzemo Imana uhora wubatse ku musenyi
– uwo uriwe udafite Imana uri umukene wo kubabarirwa
Icyo namenye ni uko Imana itanga kunyurwa no kunezerwa. Uyifite ntahora yicuza, yinuba cg ararikiye ibitaramugeraho
Ategereza yizeye maze ibyo adafite ntibimubuze kubaho.
3. Yezu wazutse mu Ivanjiri ya Matayo ahuye n’abagore bariho bamushaka kubera urukundo
– nibajije impamvu izuka rya Yezu ryiganjemo abagore!
Umugore ni we wazanye Imana ku isi!
Ni we wabwiwe bwa mbere izuka rya Yezu
– mugore nkunda iyo aba wari wumvise ukuntu Yezu ashaka kugukoresha
– umugore yifitemo ububasha bwo gukiza abandi ngaho rero na we haguruka ukoreshe ubwo bubasha ukora ibyiza!
3. Abagore bari bafite ubwoba n’ibyishimo
Ubuzima buhora muri byo. Uyu munsi ndishimye, ejo ndababaye!
Shyira Imana mu mateka yawe byose bizaguhira. Uzirinde kwishima ngo wirengagize Imana, wirinde kubabara ngo wirukane Imana.
4. Yezu ati “Nimugire amahoro ”
Aya mahoro na we Yezu arayakwifuriza. Ariko wibukeko Yezu uyatanga avuye mu mva yikoreye ku mubiri we imisumari n’inkovu z’amacumu!
Ngaho na we uwo wimye amahoro Yezu nakumurukire wihambure ku nabi!
5. Yezu ni we uhora ushaka umuntu. Nyuma y’izuka turamubona ashaka abe ngo abahumurize! Humura na we aho uri hose arakugeraho gusa ntushyireho ingufuri cg ngo wandike ku muryango wawe “ngo hano nta we uhinjira kuko hari imbwa iryana ”
Kingura Umukiza we arakwiteguye.
Gira umugisha w’Imana
Urakabaho
Sr Immaculée