Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Umunsi mukuru wa St Valentin.

Faes yizihije urukundo. Umunsi nyirizina witabiriwe n’ingo 80. Byari umunezero. Gusenga, gusangira, ubuhamya byaranze uyu munsi. Faes Huye yakoze ubutumwa hirya no hino muri Butare : Rango, Save, Cathédrale.
I Kigali twahimbaje uwo munsi dusangira ibyishimo duterwa no kuba mu muhamagaro wo gushyingirwa.
Couple ya Chantal na Wellars baduhaye ubuhamya bugaragaza ko Faes yazanye impinduka mu rugo rwabo
Ibyishimo byari byose. Abagabo bahaye ururabo rwa rose abagore babo
No muri USA Faes yaratangiye na ho bijihije St Valentin
II. UMWIHERERO W’ABAGABO
Umwiherero wahuje abagabo wagenze neza. Uyoborwa na Padiri Edouard Sinayobye. Insanganyamatsiko yari “Crise iboneka mu muhamagaro w’umugabo n’uburyo yayisohokamo”. Witabiriwe n’abagabo 80 baturutse impande zose z’igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top