Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Tuzirikane ku masomo yo ku ya 7/9/2017

Shalom

1. Duhora tubasabira iki ni kimwe mu biranga abahuje urugendo muri Kristu
Ntibikwiye kubaho twirengagiza abo duhuje urugendo! Dufatane urunana

2. Kugirango mumenye Imana kurushaho! Umunsi umwe umumonaki yaravuze ati ku isi hari abahanga babiri
– uwa mbere ni ushaka Imana kuko atayizi
– uwa kabiri ni uyishaka kuko yanyuzwe n’urukundo rwayo!

3. Yezu abwira Petero ati roha urushundura mu mazi magari!
– izere ugere kure hashoboka
– rekura byose wemere ko hari icyo nagukorera
– wikwireba nyemera kuko ibyo mvuze biraba
– aho imbaraga zawe zigarukira niho ububasha bwanjye bugera!

4. Twagotse ijoro ryose biba iby’ubusa
Ni uko bari bonyine
Ubu Yezu yaje! Wigira ubwoba bw’ibyahise bitagenze neza, reba imbere mu kwizera kuko nta kinanira Imana!

5. Si bwo se babonye amafi bakabura aho bayakwiza! Kwa Yezu ntakibuze! Gusa twabuze ukwemera ngo tumureke akore mu buzima bwacu!
Nyongerera ukwemera Nyagasani

6. N’ubwo babonye amafi bakishima bayasize aho bakurikira uwayabahaye kuko niwe uhebuje bose! Kubana na we biruta byose! Hahirwa abamuhitamo nk’umugenga w’ubuzima bwabo!

 

Imana ikurinde kandi igusendereze umugisa wayo!
Sr Immaculée

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top