Amasomo yo ku wa Gatatu w’icyumweru cya 23, A

by

Amasomo yo ku wa Gatatu w’icyumweru cya 23, A

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi (Kol 3,1-11)

Bavandimwe, 1ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana ; 2nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. 3Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. 4Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We mu ikuzo ryisesuye.

5Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! 6Ngibyo ibirakaza Imana. 7Nguko uko namwe mwagenzaga kera mugikora ibyo. 8Noneho ubu namwe ibyo byose nimubizinukwe : uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. 9Nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, 10mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri. 11Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga ; ahubwo haba havugwa gusa Kristu uba byose muri bose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 145 (144), 2-3, 10-11, 12-13ab)

Inyik/ Uhoraho agirira bose ibambe.

Buri munsi nzagusingiza,
nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni igihangange,
akaba rwose akwiriye gusingizwa ;
ubwamamare bwe ntibugereranywa.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe.

Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 12)

Alleluya Alleluya.
Nimwishime kandi munezerwe,
kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru !
Alleluya.

IVANJILI

+ Luka (Lk 6, 20-26)

Muri icyo gihe, Yezu yari ahagaze mu kibaya maze imbaga y’abantu iramukikiza. 20Nuko yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati « Murahirwa mwe abakene, kuko lngoma y’Imana ari iyanyu. 21Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa. Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka. 22Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa babaziza Umwana w’umuntu. 23lcyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Ni uko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi. 24Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu. 25Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza. Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira mukaganya. 26Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *