Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya XXXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
November 25, 2024

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya XXXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Hish 14, 1-3.4b-5
Zab 24 (23)
Lk 21, 1-4

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 14, 1-3.4b-5)

Jyewe Yohani,

1 mbona Ntama wari uhagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe na ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bafite izina rye, ndetse n’izina rya Se ryanditse ku gahanga kabo.

2 Hanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk’urusumo rw’amazi nyamwinshi y’inyanja, cyangwa nk’umuhindagano ukaze w’inkuba. Iryo jwi numvise kandi rimeze nk’indirimbo y’abacuranzi, bakoze ku mirya y’inanga zabo.

3 Baririmbaga indirimbo nshya bari imbere y’intebe y’ubwami, n’imbere ya bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Kandi nta wundi washoboraga kwiga iyo ndirimbo, uretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine barokotse mu isi.

4 Ni bo bazaherekeza Ntama aho agiye hose. Barokotse mu bantu nk’umuganura ugenewe Imana na Ntama, 5kandi nta wigeze kubumva bavuga ibinyoma: ni abaziranenge.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)

Inyik/ Nyagasani, dore imbaga itabarika y’abagushakashaka.

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
maze agahagarara ahantu he hatagatifu?
Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 24, 42.44)

Alleluya Alleluya.
Nimube maso kandi muhore mwiteguye,
kuko mutazi umunsi Umwana w’umuntu azaziraho.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 21, 1-4)

Muri icyo gihe, Yezu akaba arigishiriza mu Ngoro,

1 yubura amaso abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo.

2 Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri.

3 Nuko aravuga ati “Ndababwira ukuri: uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura.

4 Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe. ”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. IMANA IKUZWE!
Ntacyo wabona witura Imana usibye kuyikorera no kuyishimira amanywa n’ijoro.
Ntihakagire umunota ugucaho utayishimye.
Ikubajije ikiguzi cy’ibyo wagiriwe ntaho wabona uhungira.
Ubeho utangarira ibyiza ubona kandi aho kwamamaza impuha witoze kuvuga ibyiza wagiriwe. Nziko iminsi izakubana mike kuko uko bukeye niko ineza y’Imana ikomeza kwiyongera. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(24/11/2024)


SHALOM. BARI ABAZIRANENGE!
N’ubwo isi irimo icyaha ariko hari abakirinda maze bagahora ari beza kandi bakikijwe n’ababi.
Hari abiyanduza ariko hari n’abirinda.
Kuba ubana n’abacumura ntibivuga ko nawe ugomba gucumura.
Niyo mpamvu ugomba kuba wowe kandi ukamenya icyo ushaka.
Buri wese rero aharanire ubutungane.
Uramenye ukomeze ube umuziranenge kandi birashoboka iyo ubyemera ukareka n’Imana ikakuyobora. Nzi neza ko ibidashoboka ibikora. Ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 25/11/2024
Hish 14, 1-3.4b-5
Zab 23
Lk 21, 1-4
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top