Amasomo yo ku munsi mukuru wa Kristu Umwami. ku cyumweru cya XXXIV Gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya B
Amasomo:
Dan 7,13-14
Zab 93 (92), 1ab, 1c-2,5
Hish 1, 5-8
Yh 18, 33b-37
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli (Dan 7,13-14)
Jyewe Daniyeli,
13 nijoro nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk’Umwana w’umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa
imbere ye.
14 Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 93 (92), 1ab, 1c-2,5)
Inyik/ Nyagasani Yezu Kristu, uri Umwami uganje mu ikuzo.
Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,
Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.
Isi yarayishinze arayikomeza.
Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,
uriho kuva kera na kare.
Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri,
Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,
Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu gitabo cy’ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 1, 5-8)
Nimugire ineza n’amahoro
5 bituruka kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye,
6 maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen!
7 Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen!
8Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’lherezo, – uwo ni Nyagasani Imana ubivuga – Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 11, 10)
Alleluya Alleluya.
Hasingizwe Ingoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho!
Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 18, 33b-37)
Yezu ageze imbere ya Pilato, aramubaza ati
33 «Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?»
34 Yezu aramusubiza ati «Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?»
35 Pilato arasubiza ati «Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?»
36 Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero Ingoma yanjye si iy’ino aha.»
37 Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye: ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese yumva icyo mvuga. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. MAHANGA MWESE!
Nimuhagurukire rimwe tiririmbe ikuzo ry’Imana.
Yagaragaje ububasha bwayo ariko ibuzengurukisha urukundo.
Ni uko umuntu arakundwa atari akunditse.
Agira umwanya wa mbere mu biremwa byose.
Ahabwa icyubahiro kandi ahabwa n’isezerano ko nawe azajya kwicara mu ijuru aho ibyiza byose biganje.
Ntacyo umuntu yakora uretse guhora ashima kuko ibyo yahawe byose byuzuye urukundo ruhebuje.
Byari bikwiye ko kuva bukeye kugeza bwije uhora usingiza Imana yagusanze kandi ikaba yaragusangije ku ikuzo ryayo.
Yikomereho. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 24/11/2024
Dan 7, 13-14
Zab 92
Hish 1, 5-8
Yh 18, 33b-37
Sr Immaculée Uwamariya
SHALOM. KRISTU NI MUZIMA.
Ntuzahungabane kuko ubwami bw’ijuru si nk’ubwo ku isi.
Isi irahutaza ariko mu ngoma y’ijuru ni amahoro gusa.
Byamara iki kuyobora abantu ubatwaza igitugu?
Burya iyo uhutaza bakubwira ko bakubaha kandi bakubeshya.
Ntugakunde gutunga ibitariho.
Ntugashake ibitarimo ukuri.
Ntukishimire ibyo utakoreye.
Burya umenya agaciro k’ikintu ari uko wakiruhiye. Menya rero ko n’ingoma y’ijuru ugomba kuyikorera.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(23/11/2024)