
Amasomo yo kuwa gatanu ukurikira kuwa gatatu w’ivu
Isomo rya mbere : Izayi 58, 1-9a
Uhoraho avuze atya : 1 «Shyira ejuru uhamagare ubutizigama, urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti, umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo, n’inzu ya Yakobo amakosa yayo.
2 Ni jye bashakashaka uko bukeye, bifuza kumenya inzira zanjye. Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera, ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo. Baransaba kubacira imanza zitabera, bishimira kubana n’lmana.
3 Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba niba utabibona, cyangwa se kwicisha bugufi niba utabimenya?» Ariko ku munsi wo gusiba ntibibabuza kwigira mu byanyu, no kugirira nabi abakozi banyu.
4 Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru!
5 Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho?
6 Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose.
7 Ikindi kandi, ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe!
8 Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya, n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe.
9 Bityo uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara avuge ati «Ndi hano.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Zab 51 (50) , 3-4, 5-6a, 18-19
Inyik/ Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!
Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.
Koko nemeye ibicumuro byanjye,
icyaha cyanjye kimpora imbere
Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,
maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!
igitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!
Ivanjili Ntagatifu : Mt 9, 14-15
Muri icyo gihe,
14 abigishwa ba Yohani basanga Yezu, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?»
15 Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. NTUZIHEBE!
Ubuzima ni bwiza kandi uko bugorana niko ugomba kurushaho kubukunda. Ikiza cyose kirarushya.
Uko kikurushya kandi niko umenya agaciro kacyo.
Komeza rero urwane urugamba kandi ntuzarureke udatsinze.
Hari igihe gutsinda bitinda ariko ikamba n’ubundi riza nyuma y’igihe kinini.
Icyo nzi ni uko hari ukurwanirira intambara uzi n’izo utazi. Ni Nyagasani ugukunda muri byose. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(6/3/2025)
SHALOM. UBAMBWIRIRE!
Ngutumye ku muryango wanjye uwo ni Uhoraho ubivuze.
Ntihazagire unzanira amaturo agikora nabi.
Ntihazagire urangurura ijwi asenga hari uwo arenganya.
Ntihazagire usiba kurya yuzuye ubugome.
Ntihazagire uncurangira atoteza umupfakazi cyangwa imfubyi.
Ntihazagire uribata inzu yanjye yirukana iwe abakene.
Babwire uti muhindure umutima kuko niwo ngoro nziza iruta izindi.
Ibitambo n’amaturo ntibukuraho ibyaha. Ngaho ihane maze ibikorwa byawe biherekezwe n’ubutungane.
Imana ireba umutima izakongerera n’ibyo utayisabye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 7/3/2025
Iz 58, 1-9a
Zab 50
Mt 9, 14-15
Sr Immaculée Uwamariya