Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

AMASOMO YO KUWA GATANDATU UKURIKIRA UWA GATATU W’IVU, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 08/03/2025).
March 8, 2025

AMASOMO YO KUWA GATANDATU UKURIKIRA UWA GATATU W’IVU, UMWAKA C W’IGIHARWE(KUWA 08/03/2025).

Preacher:

YEZU KRISTU NI INZIRA Y’UBUGINGO BWACU.

 

Abatagatifu: Yohani w’Imana, Rogati na bagenzi be, Petero Heneriko Doriye.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 58, 9b-14).

Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu. Uhoraho azakuyobora ubudahwema, azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze. Uzamera nk’ubusitani buvomererwa, cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama. Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga yari iriho mbere, bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.» Niwirinda kwica isabato, no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero», umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro», ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe, cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca, ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho, maze nzakujyane mu igare, hejuru y’imisozi y’isi, ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe. Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 86(85), 1-2. 3-4. 5-6.

Inyikirizo: Uhoraho nyereka inzira igana iwawe.

Uhoraho, tega amatwi, unsubize,
kuko ndi umunyabyago w’umukene.
Undwaneho kuko nakuyobotse,
wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye.

Nyagasani, ngirira imbabazi,
ni wowe ntakira umunsi wose.
Shimisha umutima w’umugaragu wawe,
kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani.

Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,
wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose.
Utege amatwi, wumve isengesho ryanjye,
uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 5, 27-32).

Muri icyo gihe, Yezu arasohoka, yitegereza umusoresha witwa Levi wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.» Undi aherako ahaguruka, asiga byose, aramukurikira. Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe na bo, hari abasoresha n’abandi benshi basangiraga. Abafarizayi n’abigishamategeko babo bijujutira abigishwa be bababwira bati «Kuki murya kandi mukanywera hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha?» Yezu aba ari we ubasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha, kugira ngo bisubireho. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. VUGA UZIGA!
Si ngombwa kuvuga ibyo uzi byose ubibwira abo ubonye bose.
Si ngombwa kuvuga ibyo wabonye byose.
Si ngombwa gisobanura ibyo utazi neza.
Si ngombwa guhorana ibisobanuro by’ibintu byose.
Ese uziko no guceceka ari igisubizo!
Umuntu wirirwa avuga ataruhuka bwira nta cyo yavuze kizibukwa.
Ntabwo ari ubwinshi bw’amagambo bukenewe ahubwo ni ibifitiye abandi akamaro bibubaka ubabwira.
Icyo ugiye kuvuga uge ubanza wibaze icyo kimaze.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(7/3/2025)


SHALOM. NTUGIRE UWO URENGANYA!
Iyo tuvuze akarengane wumva ako mu nkiko. Isuzume neza wasanga no mu buzima bwawe hari uwo urenganya.
Uwo wima urukundo wese burya uba umurenganyije.
Uwo udahemba yakoze uba umurenganyije.
Uwo wima umwanya ngo muvugane uba umurenganyije.
Uwo usuzugura cyangwa ukamunnyega uba umurenganyije.
Uwo utuka ukamuhindanya uba umurenganyije.
Uwo wanga umuhora ubusa uba umurenganyije. Mbere yo gucira iteka ibihugu bya hafi cyangwa bya kure banza urebe iwawe uhakure akarengane uko kaba kangana kose.
Urenganya undi wese aba arenganya Imana anayitoteza. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 8/3/2025
Iz 58, 9b-14
Zab 85
Lk 5, 27-32
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top