Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru gikurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani.
January 6, 2025

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru gikurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani.

Preacher:

Amasomo:

1Yh 3, 22-24; 4, 1-6
Zab: 2
Mt 4, 12-17.23-25

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1Yh 3, 22-24; 4, 1-6)

Nkoramutima zanjye,

3,22 icyo dusabye Imana cyose turagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ikiyinyura.

23 Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse.

24 Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.

4.1 Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi bagakwira ku isi.

2 Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana;

3 naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana, ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi.

4 Mwebweho twana twanjye, mukomoka ku Mana kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi.

5 Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi.

6 Twebweho turi ab’lmana; uzi lmana aratwumva, naho utari uw’lmana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 2,7bc-8, 10-11)

Inyik/Imana igabira Umwana wayo amahanga yose.

Uhoraho yarambwiye ati «Uri umwana wanjye,
jyewe uyu munsi nakwibyariye!
Binsabe, maze nguhe amahanga abe umunani wawe,
N’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.»

None rero bami, nimwumvireho,
Namwe bacamanza b’isi, mwisubireho!
Nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,
mupfukamire umwana we mudagadwa.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 118 (117), 26-27

Alleluya Alleluya.
Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!
Uhoraho ni Imana, aratumurikira.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 4, 12-17.23-25)

Muri icyo gihe,

12 Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe yigira mu Galileya,

13 yimuka i Nazareti ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali,

14 kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati

15 «Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’abanyamahanga!

16 Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.

17 Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»

23 Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.

24 Ubugiraneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga, nuko akabakiza.

25 Maze abantu benshi bavuye muri Galileya no muri Dekapoli, i Yeruzalemu no muri Yudeya, no hakurya ya Yorudani, bamuhombokaho.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. NYURAA!
Kuba uhumeka biruta zahabu.
Nuramuka uge wishima.
Nibwira uhumeka uge wishima
Buri munsi hari ibitangaza bibera mu buzima bwawe. Bihe agaciro kandi uzirikane ko hari abifuza ibyo ufite.
Ntugahore uganya kandi uri umwana w’umwami ugenga amahanga. Humura Imana muri kumwe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(5/1/2025)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top