Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani
January 5, 2025

Amasomo yo ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani

Preacher:

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 60, 1-6)

1 Yewe Yeruzalemu, haguruka ubengerane kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho!

2 Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho;

3 Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho.

4 Kebuka impande zose maze witegereze: dore bose barakoranye baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe.

5 Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe.

6 Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana

ZABURI (Zab 72 (71), 1-2, 7-8, 10-11, 12-13)

Inyik/ Nyagasani, abami bose bazapfukama imbere yawe,

amahanga yose akuyoboke.

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye,

kandi arengere n’ingorwa zawe.

Mu gihe cye ubutabera buzasagamba,

n’amahoro asesure mu mezi atabarika.

Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,

avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura,

abami b’i Seba n’ab’i Saba bamurabukire.

Abami bose bazapfukama imbere ye,

amahanga yose amuyoboke.

Azarokora ingorwa zitakamba,

n’indushyi zitagira kirengera.

Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,

aramire ubuzima bwabo.

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 3, 2-3a. 5-6)

Bavandimwe,

2 ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo,

3 ikampishurira ibanga ryayo.

5 Iryo banga Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu.

6 None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt2,2)

Alleluya Alleluya.

Twabonye inyenyeri ya Nyagasani mu burasirazuba,

none tuje kumuramya.

Alleluya.

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 2, 1-12)

1 Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu

2 babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe ? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.»

3 Umwami Herodi abyumvise akuka umutima, we na Yeruzalemu yose.

4 Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategeko b’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira.

5 Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati

6 ’Nawe Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye Israheli’.»

7 Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye,

8 abohereza i Betelehemu ababwira ati «Nimugende mubaririze i by’uwo mwana; maze nimumubona muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.»

9 Bamaze kumva amagambo y’umwami baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere, irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari irahahagarara.

10 Ngo babone inyenyeri barishima cyane.

11 Binjiye mu nzu babona umwana na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo bamutura zahabu, ububane n’imibavu.

12 Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. UZWI N’IMANA!
Ntugahangayike kuko hari Imana ikubona igihe cyose.
Igukunda ubutarambirwa.
Iguherekeza aho unyura hose.
Uvuka ntiwabihisemo.
Kuva ubayeho nta kiguzi uratanga.
Umwuka uhumeka ntuwuriha.
Izuba rikumurikira ntuririha.
Imvura imeza imyaka ntuyiriha.
Isi ukandagiraho nturiha imisoro.
Ibyo ni bike wakwiyongereraho ibindi.
Ishime kandi uhore uzirikana ko Imana igufite mu biganza. Ntugasitare.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(4/1/2025)


SHALOM. HAGURUKA UBENGERANE!
Kuko wizihiwe no kuba uw’Imana dore urumuri rwayo rukurasiyeho maze mu maso hawe habengerana ubwiza bwayo.
Iryo banga uribike kure kandi urikomereho.
Ntuteze guhungabana.
Ntuzakozwa isoni kuko uwagukunze isi itararwmwa azanagukunda iminsi yose.
Ibyo kuri iyi si birahita n’ubwo byaba bihenze nyamara urukundo rw’Imana ruhoraho.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 5/1/2025
Iz 60, 1-6
Zab 71
Ef 3, 2-3a. 5-6
Mt 2, 1-12
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top