Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe.  Imyaka y’imbangikane.
November 21, 2024

Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

SHALOM. KOMEZA WIZERE!
Aho utabona Imana yo irahabona.
Aho utagera yo irahagera.
Ibyo udashoboye yo irabishobora.
None se ubundi ibyo washoboye ugira ngo ni ku mbaraga zawe?
Nta kidashoboka iyo umuntu afite ukwemera.
N’ubwo waba utabona imbere uge ukomeza kwizera.
Icyo mpamya ni uko Imana idatenguha.
Nta muntu n’umwe waburizamo umugambi wayo ku buzima bwawe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(20/11/2024)


SHALOM. KUKO YITANZE!
Iyo Yezu ataza ku isi uba umeze ute?
Uba urihe?
Igitangaza gihebuje ni urukundo yadukunze tutaramumenya.
Yashiboraga kwigumira mu ijuru nta we yari kuba agemukiye. Ariko burya urukundo ruhora rutera intambwe ya mbere.
Imiryango yose yari ifunze yarakingutse.
Umwijima wambuwe ijambo.
Ineza yatsinze inabi.
Ubu rero usibye uwakwinangira umutima naho ubundi buri wese ubishatse yabona ijuru. Niwumva ijwi rya Yezu ntunangire umutima wawe.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 21/11/2024
Hish 5,1-10
Zab 149
Lk 19, 41-44
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top