Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
Amasomo:
Hish 10, 8-11
Zab 119(118)
Lk 19, 45-48
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 10, 8-11)
Igihe nariho mbonekerwa,
8 ijwi nari numvise rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti “Genda ufate igitabo kibumbye kiri mu kiganza cy’umumalayika, uhagaze ku nyanja no ku isi.”
9 Nuko ndatambuka nsanga wa mumalayika, musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati “Kakire maze ukarye. Mu nda yawe karagusharirira, ariko mu kanwa kawe kararyohera nk’ubuki.”
10 Mpera ko rero mfata ako gatabo ngahawe n’uwo mumalayika, maze ndakarya. Mu kanwa kari karyohereye nk’ubuki, ariko maze kukamira, mu nda yanjye harasharirirwa.
11 Nuko barambwira bati “Ni ngombwa ko wongera guhanurira ibihugu, amahanga, indimi n’abami benshi.”
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 119 (118), 14.24, 72.103, 111.131)
Inyik/ Uhoraho, mbega ngo amasezerano yawe arandyohera!
Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe,
kuruta uko ubukire butera ibyishimo.
Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,
imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.
Amategeko y’umunwa wawe,
andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza.
Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera,
kurusha ubuki mu kanwa kanjye !
Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye,
ni na byo byishimo by’umutima wanjye.
Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure,
kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10, 27)
Alleluya Alleluya.
Nyagasani Yezu, uri Umushumba mwiza:
twumva ijwi ryawe maze tukagukurikira.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 19, 45-48)
Muri icyo gihe,
45 Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana atangira kuyirukanamo abacuruzi.
46 Arababwira ati « Haranditswe ngo « Inzu yanjye izaba iyo gusengeramo; naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi. »
47 Buri munsi yigishirizaga mu Ngoro. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe n’abakuru b’umuryango, bashaka ukuntu bamwicisha.
48 Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. IGIRA NEZA!
Ibyo wifuza nibitagenda neza ntuzagire ngo Imana yakwanze.
Hari igihe ugushaka kwacu kudahura n’ukwayo.
Aho ni naho dutabarirwa n’ukwemera.
Umuntu ntafite ububasha bwo kumva byose.
Ntafite ububasha bwo kwibeshaho kugeza igihe abishakiye.
Ntafite ububasha bwo guhindura ku ngufu ibimubaho.
Menya ko kubaho kwawe kuzuye ineza. Ibyo ukora byose nayo uyishyire imbere. Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(21/11/2024)
SHALOM. BWIRA ABANTU!
Batungwe n’ibiryo by’ubugingo ntibahere ku by’umubiri.
Ntabwo uzatura nk’umusozi.
Ntabwo uzamenya itariki uzavira ku isi.
Ntabwo uziha ibihembo by’ijuru.
Ngaho rero kora icyo ugomba gukora hakiri kare.
Ubutungane wibwigiza kure yawe. Igishuko cya benshi ni ukumva bagifite umwanya uhagije. Nyamara uko mu buzima bwawe havuyeho umunsi uba wegera urubanza rwawe. Hahirwa urya kandi agatungwa n’ijambo ry’Imana.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 22/11/2024
Hish 10, 8-11
Zab 118
Lk 19, 45-48
Sr Immaculée Uwamariya