WARAKOZE YEZU

WARAKOZE YEZU

1. sinabona amagambo yo kugushimira kuko wampaye ubuzima utambajije

2. Warakoze kumpa ababyeyi bakampa kubaho ubu nkaba ndi ikinege ku isi yose

3. Warakoze kumpa abavandimwe n’inshuti
Iyo mbabonye ndakubona ngatangara

4. Warakoze kumpa kukumenya! Bindutira zahabu y’isi yose

5. Warakoze kuko buri munsi undema. Iyo bwije mu gitondo nsanga wongeye kumbumbatira nkabyuka, ngahumeka kandi nkagusingiza

6. Warakoze kumpa Igihugu cyiza
Uzampe kugiramo uruhare ngo kibe kiza kurushaho

7. Warakoze kumpa ibigeragezo, byatumye nibuka kugutabaza kandi mbona ko bitadutandukanya

8. Warakoze kumpa Urukundo. Iyo ndubayemo ntangira ijuru ku isi

9. Warakoze Mana kuko uriho mu mateka yanjye. Uha byose agaciro n’ibitagenda nkizerako ejo bizagira amababa bikaguruka!

10. Warakoze kuko buri munsi umpa umugisha. Nanjye nywifurije abo wampaye ngo dukorane urugendo rugana iwawe

Reka na we nkubwire ngo URAKABAHO
Sr Immaculée

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *