Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 5 cy’Igisibo

Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 5 cy’Igisibo

Kuwa 23/03/2018

Abatagatifu : Vigtoriyani, Akwila, Filoteya

Isomo rya 1:Yeremiya 20,10-13

Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!» Abahoze ari incuti zanjye, bari barekereje ko nagwa, bati «Wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura.» Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye, ak’intwari idahangarwa; abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana, batsindwe. Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe; bazahorane ikimwaro iteka, ubutazabyibagirwa. Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo, ni wowe uzi imibereho y’intungane, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye, nzareba ukuntu uzabantsindira kuko ari wowe naragije akaga kanjye. Nimuririmbire Uhoraho, mumusingize, kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa mu minwe y’abagiranabi.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana

Zaburi ya 17 (18), 2-3, 5-6, 7

Uhoraho, ndagukunda, wowe mbaraga zanjye!

Uhoraho ni we rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye,akaba n’umurengezi wanjye.

Ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo,akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda;ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.

Ingoyi z’urupfu zari zandadiye,
imivumba ya Beliyali inkura umutima,ingoyi z’Ikuzimu zirangota,
n’imitego y’urupfu ishandikwa mu nzira nyuramo.

Nuko mu magorwa yanjye, ntakambira Uhoraho,ntakira Imana yanjye;na we rero, yumvira ijwi ryanjye mu Ngoro ye,imiborogo yanjye imugeraho.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 10,31-42

Abayahudi bongera gufata amabuye yo kumutera. Ni bwo Yezu ababwiye ati «Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?» Abayahudi baramusubiza bati «Si igikorwa cyiza gituma tugutera amabuye; turakuziza igitutsi ututse Imana, kuko uri umuntu maze ukigira Imana.» Yezu arabasubiza ati «Mu Mategeko yanyu ntihanditse ngo ‘Naravuze nti: muri imana’? Ubwo Amategeko yita imana ababwiwe ijambo ry’Imana, kandi Ibyanditswe bidashobora kuvuguruzwa, mushobora mute kubwira uwo Data yatagatifuje akamutuma mu nsi, ngo ‘Uratuka Imana’, ari uko ngize nti ‘Ndi Umwana w’Imana’? Niba koko ndakora ibikorwa bya Data, nimureke kunyemera. Ariko niba mbikora, maze mukanga kunyemera, nimwemere byibura ibikorwa nkora kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Data andimo nanjye nkaba muri Data.» Nuko bongera gushaka kumufata, abaca mu myanya y’intoki. Asubira hakurya ya Yorudani, aho Yohani yajyaga abatiriza mbere, agumayo. Abantu benshi barahamusanga bavuga bati «Nta gitangaza na kimwe Yohani yigeze akora, ariko ibyo yamuvuzeho byari ukuri.» Abari aho benshi baramwemera.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *