AMASOMO YO KUWA MBERE(11/06/2018) ICYUMWERU CYA X GISANZWE, UMWAKA B MBANGIKANE.

AMASOMO YO KUWA MBERE(11/06/2018) ICYUMWERU CYA X GISANZWE, UMWAKA B MBANGIKANE.

Abatagatifu: Barinaba, Alexis, Yolanda

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 11,21b-26.13,1-3).

11, 21Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.
22Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. 23Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. 24Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.
25Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli; 26ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu».
13, 1Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. 2Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.» 3Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza, barabohereza.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 98(97),1.2-3ab.3c-4.5-6.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu
byatumye atsinda.

2Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
3Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
4Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe,

5nimucurangire Uhoraho ku nanga,
ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
6mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;
nimusingize Umwami, Uhoraho.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 10,7-13).

7Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. 8Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. 9Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu; 10ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri, cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. 11Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera. 12Nimugera iwe, mumwifurize amahoro. 13Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

Share

Comments

  1. NIYIRAGIRA Antoine : June 15, 2018 at 1:22 am

    Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *