Amasomo yo kuri uyu wa mbere 19 Werurwe 2018.

Amasomo yo kuri uyu wa mbere 19 Werurwe 2018.

Umunsi mukuru ukomeye wa Yozefu Mutagatifu,
Umugabo wa Bikira Mariya.
Abatagatifu : Joseph , José , Josée, Josemaria
, Josépha , Josèphe, Joséphine , Josette ,
Josiane, Landoald , Léonce, Mansuet .

Isomo rya 1: 2Samweli 7,4-5a.12-14a.16
______

Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri
Natani muri aya magambo: «Genda ubwire
umugaragu wanjye Dawudi uti ‘Dore uko Uhoraho
avuze: N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze
ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe,
nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika
uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze
ubwami bwe. Uwo ni we uzubakira Inzu izina
ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.
Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana.Inzu
yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye
iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»

Zaburi 89(88),2-3, 4-5, 27.29
_______
Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,
kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;
umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka
bwawe,
kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho
ubuziraherezo,
ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.
Nagiranye isezerano n’intore yanjye,
nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti
‘Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,
kandi intebe yawe y’ubwami,
nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu
kindi.’»
We azanyiyambaza, agira ati ‘Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’
Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.

Isomo rya 2: Abanyaroma 4,13.16-18.22
______
Bavandimwe, koko rero, nta bwo ari amategeko
yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe
basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage,
ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera. Ni
yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano
ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa
urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko
bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije
ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu
twese, nk’uko byanditswe ngo «Nakugize sekuru
w’amahanga menshi.» Yemeye Imana, Yo isubiza
ubuzima abapfuye, igaha kubaho ibitariho. Yizeye
ibidashoboka nyamara aremera, maze aba atyo
umubyeyi w’amahanga menshi bikurikije rya jambo
ngo «Dore uko urubyaro rwawe ruzangana.» Ni yo
mpamvu ibyo byatumye agirwa intungane.

Ivanjili: Matayo 1,16.18-21.24ab
________
Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we
wabyaye Yezu witwa Kristu. Dore uko Yezu Kristu
yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu;
mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha
bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari
intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa,
yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari
akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani
amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu,
mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe
Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho
Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu,
kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»
Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa
Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *