Amasomo yo kuri uyu wa Gatatu, icya 5 cy’Igisibo B

Kuwa 21/3/2018
Abatagatifu : Klemensiya, Nikola, Drosela, Filemoni
ISOMO RYA MBERE: Daniyeli 3, 14-20.24-25.28
14Umwami Nebukadinetsari abaza arakaye ati «Mbese byaba ari ukuri koko, Shadaraki, Meshaki na Abedinego, ko mwaba mudakorera imana zanjye kandi ntimuramye ishusho rya zahabu nimitse? 15Noneho se mwiteguye ko nimwumva ijwi ry’akarumbeti, umwirongi, igitari, umuduri, iningiri, inanga n’ibindi biririmba, muzapfukama maze mukaramya ishusho nabumbishije, mutariramya mugahita mujugunywa mu itanura rigurumana? Icyo gihe se ni iyihe mana izabamvana mu nzara?» 16Shadaraki, Meshaki na Abedinego basubiza umwami bati «Shobuja Nebukadinetsari, nta bwo ari ngombwa kugira icyo tugusubiza kuri iyo ngingo. 17Shobuja, niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana, ikatuvana no mu nzara zawe, izaturokora; 18nitanabikora kandi shobuja, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse.» 19Nuko umwami Nebukadinetsari ararakara cyane, arabisha kubera Shadaraki, Meshaki na Abedinego; ategeka ko bacanira itanura rigatukura kurusha uko bisanzwe, 20ategeka abanyangufu mu ngabo ze kuboha Shadaraki, Meshaki na Abedinego, bakabajugunya mu itanura rigurumana.
(Abo basore uko ari batatu basingiriza Nyagasani rwagati mu ndimi z’umuriro, maze umwami Nebukadinetsari abumva baririmba). 24Nuko umwami arumirwa, ahaguruka n’ingoga maze abaza inkoramutima ze ati «Bariya bantu uko ari batatu ntitwari twabajugunye mu muriro baboshye?» Baramusubiza bati «Ni byo rwose, shobuja.» 25Aravuga ati «Nyamara ndareba abantu bane bataboshye, bariho bitemberera mu muriro nta cyo baganya, kandi uwa kane arasa n’umumalayika.» 28Nebukadinetsari ni ko kuvuga ati «Nihasingizwe Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedinego, yohereje umumalayika wayo agakiza abagaragu bayo. Barayiringiye banga kumvira itegeko ry’umwami, bahitamo gutanga imibiri yabo, aho gukorera cyangwa gusenga indi mana, uretse Imana yabo.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Dushimiye Imana
INDIRIMBO: Daniyeli 3, 52, 53, 54, 55, 56
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singizwa Nyagasani, Mana y’abasekuruza bacu
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Nihasingizwe izina ryawe ritagatifu ryuje ikuzo :
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singirizwa mu Ngoro y’ikuzo ryawe ritagatifu:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singirizwa ku ntebe yawe y’ubwami:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singizwa, wowe umenya iby’ikuzimu:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singizwa, wowe utetse ku bakerubimu:
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
Singirizwa mu bushorishori bw’ijuru :
Inyik/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose!
IVANJILI: Yohani 8, 31-42
Muri icyo gihe, 31Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye ati «Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. 32Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga.» 33Baramusubiza bati «Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu, nta wigeze atwigarurira. Watubwira ute ngo muzigenga?» 34Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: umuntu wese ukora icyaha aba ari umugaragu w’icyaha. 35Burya umugaragu ntahora iteka mu nzu, ahubwo umwana ni we uyihoramo. 36Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko. 37Nzi ko mukomoka kuri Abrahamu, ariko murashaka kunyica, kuko ijambo ryanjye mutarizirikana. 38Jye mvuga ibyo nabonye kwa Data, namwe mukora ibyo mwumvanye so.» 39Baramusubiza bati «Umubyeyi wacu ni Abrahamu.» Yezu na we arababwira ati «Niba muri abana ba Abrahamu, nimukore ibyo Abrahamu yakoze. 40Ubu rero murashaka kunyica, jye ubabwira ukuri numvanye Imana. Ibyo Abrahamu ntiyabikoze. 41Mwe murakora ibyo so akora.» Baramubwira bati «Nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, ni Imana.» 42Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Uragasingizwa Kristu
Recent Sermons
GUTEGANA AMATWI MU MUBANO W’ABASHAKANYE
August 11, 2021

YEZU ATUBIBAMO UBUGINGO BW’ITEKA.
July 24, 2019

FAES UMURYANGO NI WO MIZERO by
October 29, 2018