Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa Kabiri Mutagatifu

Isomo rya 1: Izayi 49,1-6

Birwa, nimunyumve; bihugu bya kure, muntege amatwi! Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga. Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye, ankinga mu gacucu k’ikiganza cye, angira nk’umwambi utyaye, ampisha mu mutana we. Yarambwiye ati «Uri umugaragu wanjye, (Israheli,) ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.» Ariko jye naribwiraga nti «Naruhiye ubusa, mvunwa n’ibidafite akamaro.» Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura, igihembo nagiteguriwe iruhande rw’Imana yanjye. None ngaha, Uhoraho yabyivugiye, we wandemeye kumubera umugaragu, kuva nkiri mu nda ya mama, kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli; guhera ubu rero, mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye. Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana

Zaburi ya 70 (71), 1-2, 3, 5a.6, 15ab.17
R/Nzamamaza umutsindo wawe n’agakiza kawe, ubuziraherezo!

Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, sinzateterezwa bibaho.

Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,untege amatwi maze undokore.
Umbere urutare negamira,nshobora guhungiramo buri gihe;wiyemeje kunkiza,wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.

Ni wowe mizero yanjye Nyagasani,
narakwisunze kuva nkivuka,
unyitorera nkiva mu nda ya mama,
ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,
iminsi yose namamaze agakiza kawe,kuko ibyiza byawe bitagira ingano.

Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 13,21-33.36-38

Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ashenguka umutima, maze avuga yemeza ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.» Abigishwa be batangira kurebana, bibaza uwo ashaka kuvuga. Nuko umwe mu bigishwa, uwo Yezu yakundaga, akaba yegamiye Yezu ku gituza. Simoni Petero amwicira ijisho, aramubwira ati «Mubaze uwo avuga uwo ari we.» Wa mwigishwa uko yakegamye mu gituza cya Yezu, aramubwira ati «Nyagasani, uwo uvuze ni nde? Yezu aramusubiza ati «Ni uwo ngiye gukoreza umugati nkawumuha.» Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda mwene Simoni Isikariyoti. Yuda ngo amare kwakira uwo mugati, Sekibi amwinjiramo. Nuko Yezu aramubwira ati «Ibyo ugiye gukora, bigire vuba.» Ariko mu bari aho ku meza, ntihagira umenya ikimuteye kuvuga ibyo. Kubera ko Yuda yari asanzwe ari umubitsi, bamwe bakeka ko Yezu yashatse kumubwira ngo ajye kugura iby’umunsi mukuru, cyangwa se ngo agire icyo aha abakene. Amaze kumira icyo kimanyu cy’umugati, aherako asohoka. Hari nijoro. Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we. Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza. Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti ‘Aho ngiye ntimushobora kuhajya’, namwe ubu ni byo mbabwiye. Simoni Petero aramubwira ati «Nyagasani, ugiye kujya he?» Yezu aramusubiza ati «Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira.» Petero aramubwira ati «Mwigisha, ubu se nabuzwa n’iki kugukurikira? No kugupfira nagupfira!» Yezu aramusubiza ati «Uzampfira? Ndakubwira ukuri koko: isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top