IJWI RY’UMWANA

IJWI RY'UMWANA

1. ibiruhuko biraje umwana aje mu rugo! Akeneye umwuka wundi umufasha gusubirana imbaraga z’umubiri ni z’urukundo!

2. Nibyo akeneye ibyo kurya birashoboka ko ubu amangazini yawe yuzuye ibiryo! Ntuzamugaburire ngo yuzuze igifu ariko akuburane Urukundo!

3. Uzamuhe akanya muganire, agutekerereze ibyo yabonye, ibyo yungutse, ibyamugoye unamushimire ibyo yashoboye!

4. Na we umubwire amakuru, umuhe umwanya mwicarane kandi murebane!

5. Mugire umwihariko w’umuryango! Nta bashyitsi, nta kidobya, musangire ku meza, mutemberane, nibiba ngombwa mukore n’ibirori mu muryango mutoya buri wese atangarire urugo atuyemo!

6. Uzamuhe inshingano kandi uko azujuje umushime!
Aho yagize intege nke ntukamuhutaze, ngo umukankamire! Nimujye inama!

7. Jya umureka na we aguhe ibitekerezo!
Agire ijambo kandi umwubahe mu kigero cye

8. Uzirinde cyane gukorera ibibi mu maso ye! Ube rugero rwiza kandi wirinde ko yakubonamo umubeshyi!

9. Uzamurinde gusonza, guhutazwa, kandi umuhe akazi kuko urugo niho hambere abera Intwari cg ikigwari!

10. Ujye umuyobora inzira y’Imana kuko hejuru ya we hari ugusumba!
Ariko ntuzamureke ngo yijyane gusenga ngo wowe usigare uryamye cg ureba film, ujye muri sport cg usurwe n’abantu ubarutishe iyo Mana!

Ubwo wagize umugisha ukabyara, ntuzarangare ngo ube Umubyeyi gito!

Nifurije umugisha ababyeyi bose n’abana!

Murakabaho
Sr Immaculée (27/3/2018)

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *