Itangazo

Itangazo
by

Famille Espérance ishimishijwe no gutumira urubyiruko “Abatoni b’Imana ” mu mwiherero w’ibiruhuko uzabahuza kuva ku itariki ya 4/4 kugeza ku ya 6/4/2018. Umwiherero uzabera i Mbazi mu babikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Contribution ni 26000Frw arimo ticket, restauration na hostel.
Urubyiruko rutumiwe ni urwiga mu wa gatatu kugeza mu wa gatandatu secondary (S3-S6).
Insanganyatsiko iragira iti : ” Uhagaze ute mu rugendo? ”
Kwishyura bikorerwa kuri konti ya Famille Espérance iri muri COGEBANQUE 022-01390162655-87
cg ukayanyuza kuri mobile money ya Diane 078 874 00 22 gusa icyogihe wongeraho ayo kubikuza.
Ku munsi wa nyuma urubyiruko ruzanasura museum (Inzu ndangamuco y’umurage w’u Rwanda i Butare. Buri wese azitwaza ikarita y’ishuri.
Kwiyandikisha bikorwa na Diane 078 874 00 22.
Kwiyandikisha no kuriha bizarangira ibyumba bishize kuko imyanya ni mikeya. Hazakirwa gusa abantu 40.
Muzibuke kwitwaza ikarita yanyu y’ubwisungane mu kwivuza (insurance)
Murakaza neza
N. B : Kubera ko imyanya ari mike Diane azajya yandika gusa urangije kwishyura kuko hari abajya bica imyanya y’abandi ku munota wa nyuma ntibaze.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabaza Sr Immaculée
078 867 10 66


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *