ijambo ryo ku wa 17/8/2017

by

Shalom
Reka tuzirikane ku ijambo ryo ku wa 17/8/2017
Josué 3, 7-17
Mt 18, 21-19,1

1. Ikintu kinkoze ku mutima ni ukuntu Imana yizera abantu. Musa yapfuye ariko ubutumwa bw’Imana burakomeza muri Yozuwe!
– icyampa ngo twumve ko ubutumwa atari ubwacu
– ibi bijye bituma tudahagarara ku muntu ahubwo twubake ku Mana
– umunsi umwe abo wubatseho uzababura! Ariko se uhagaze ku kwemera kwawe?
– koko umugambi w’Imana ntujya uburizwamo

2. Imana ikomeza isezerano! Tujye tumenya guhora twizeye ko byatinda cg byatebuja icyo Imana yavuze kirasohora

3. Ivanjiri yo iti mubabarire! Iyi ni imvugo iremerera benshi! Gukunda utababarira ni nko kugira umubiri utagira umutima!
Ntidutanga imbabazi kuko uwo tuziha azikwiye tuzitanga kuko twumvise uburyo Imana idukunda!

4. Inshuro mirongo irindwi karindwi! Nutangira kubara inshuro wababariye umuntu uzabanze ubare izo wababariwe n’Imana ubigereranye! Uzasanga ukwiye kubabarira wirinda imibare nk’iyo!

5. Umwenda dufite ni munini! Kuwishyura ni ukwitoza gukunda abandi! Iyo nzira irakomeye ariko ihishe umunezero!
Dusabe Imana iduhe :
– amaso yayo
– umutima wayo
Indoro yacu
Ibaganza byayo bigaba ineza
– urukundo rwayo rutazi imibare!

Nkwifurije umugisha w’Imana.
Sr Immaculée


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *