Amasomo ku wa Mbere w’icyumweru cya 19 gisanzwe, A
Kuwa 14 kanama 2017
Abatagatifu : Magisimiliyani Kolbe, Arnoldi , Evrardi
ISOMO RYA MBERE Igitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 10, 12-22)
Muri iyo minsi, Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 12«None rero Israheli, ubu Uhoraho Imana yawe agutezeho iki ? Icyo agutezeho ni uko watinya Uhoraho Imana yawe, ugakurikira inzira ze zose, ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukamukorera n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, 13ugakomeza amategeko y’Uhoraho n’amabwiriza nguhaye uyu munsi kugira ngo uzahirwe.
14« Dore Uhoraho Imana yawe ni nyir’ijuru, na nyir’ijuru rihatse ayandi, akaba na nyir’isi hamwe n’ibiyiriho byose. 15Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda ; nyuma yabo abana babakomokaho ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose nk’uko bigaragara ubu ngubu. 16Nimugenye rero imitima yanyu muherukire aho kumushingana ijosi, 17kuko Uhoraho Imana yawe ari we Mana ihatse izindi, Umutegetsi w’abategetsi, Imana nkuru y’igihangange kandi itinyitse, itarenganya kandi itagurirwa, 18irengenura imfubyi n’umupfakazi, ikunda umusuhuke ikamuha icyo kurya n’icyo kwambara. 19Muzakunde umusuhuke, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.
20« Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira. 21Ni we ugomba gusingiza, ni we Mana yawe yagukoreye bya bintu byose bikomeye kandi bitangaje wiboneye n’amaso yawe. 22Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa ; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere.”
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 147 (146-147), 12-13, 14-15,19-20)
Inyik/ Yeruzalemu, amamaza Uhoraho !
Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,
Siyoni, singiza Imana yawe !
Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.
Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,
aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.
Yoherereza amategeko ye ku isi,
ijambo rye rikihuta bitangaje.
Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,
agatangariza Israheli amategeko ye.
Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,
ngo ayamenyeshe amateka ye.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tes 2, 14)
Alleluya Alleluya.
Imana iduhamagarira gusangira ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu,
ibigirishije kwamamaza Inkuru Nziza.
Alleluya.
IVANJILI
+ Matayo (Mt 17, 22-27)
22Umunsi umwe Yezu n’abigishwa be bari bateraniye mu Galileya, arababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, 23bakazamwica ariko akazazuka ku munsi wa gatatu.» Ibyo birabashavuza cyane. 24Bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro begera Petero baramubaza bati « Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana ? » 25Arabasubiza ati «Araritanga.» Igihe bageze imuhira Yezu aramutanguranwa, aramubwira ati « Simoni, ubyumva ute ? Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo ? Babihabwa n’abana babo cyangwa se na rubanda ? » 26Amushubije ati « Ni rubanda », Yezu arongera ati « Nuko rero abana ntibabitegekwa. 27Nyamara kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu, jya ku nyanja urohe ururobo. Ifi ya mbere uri bufate uyasamure ; urayisangamo igiceri, ukijyane maze ukibaheho ituro ryanjye n’iryawe.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu