AMASOMO YO KUWA GATANU W’ICYUMWERU CYA XII GISANZWE, UMWAKA C W’IGIHARWE, UKABA N’UMUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU(KUWA 28/06/2019).
Umutagatifu: Irene
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli(Ez 34,11-16).
11Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho. 12Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima. 13Koko, nzazivana mu gihugu zari zirimo, nzikoranye nzivanye mu bihugu by’amahanga, maze nzigarure ku butaka bwazo. Nzaziragira ku misozi ya Israheli, mu mibande no mu turere twose dutuwe tw’igihugu. 14Nzaziragira mu rwuri rutoshye, maze imisozi isumbya iyindi uburebure ya Israheli, ibe ikiraro cyazo. Ni ho zizaruhukira mu kiraro cyiza; zizarishe ubwatsi butoshye bwo ku misozi ya Israheli. 15Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzejye nzazibyagiza ziruhuke. 16Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 23(22),1-2ab.2c-3.4.5.6.
Inyikirizo: Uhoraho ni we mushumba wanjye, ntacyo nzabura!
Uhoraho ni we mushumba wanjye,
nta cyo nzabura!
2Andagira mu rwuri rutoshye,
akanshora ku mariba y’amazi afutse,
maze akankomeza umutima.
3Anyobora inzira y’ubutungane,
abigiriye kubahiriza izina rye.
4N’aho nanyura mu manga yijimye
nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,
inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.
5Imbere yanjye uhategura ameza,
abanzi banjye bareba,
ukansiga amavuta mu mutwe,
inkongoro yanjye ukayisendereza.
6Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,
mu gihe cyose nzaba nkiriho.
Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,
abe ari ho nibera iminsi yose.
ISOMO RYA KABIRI.
Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Paulo Intumwa yandikiye Abanyaroma(Rom 5,5b-11).
Bavandimwe rero, 5ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. 6Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. 7Birakomeye ko hagira upfira intungane; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. 8Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha. 9None ubwo twagizwe intungane n’amaraso ye, tuzarokorwa na We uburakari ku buryo busumbijeho. 10Koko rero, niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho. 11Si n’ibyo ngibyo gusa: twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
IVANJILI
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 15,3-7).
3Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati 4«Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye? 5Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye. 6Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ’Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’ 7Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.