Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Ijambo ry’Imana ryo ku ya 01nyakanga2019

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XIII gisanzwe. Imyaka y’igiharwe

Amasomo:

Intg 18,16-33
Zab 103 (102)
Mt 8, 18-22

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 18,16-33)

Abrahamu amaze kubazimanira, 16ba bagabo barahaguruka berekeza amaso kuri Sodoma; Abrahamu ajyana na bo abaherekeje. 17Uhoraho aravuga ati « Ese nahisha Abrahamu icyo ngiye gukora? 18Kandi Abrahamu azaba umuryango munini unakomeye, maze amahanga yose y’isi akazamuherwamo umugisha. 19Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije. » 20Hanyuma Uhoraho ati «Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije! 21Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari byo kandi na byo mbimenye. »
22Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma, Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’Uhoraho. 23Abrahamu aramwegera ati « Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha? 24Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi! Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu? 25Uramenye ntukabigenze utyo ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho! Ucira imanza isi yose ntakarenganye! » 26Uhoraho ati « Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.»
27Abrahamu ati «Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja. 28Za ntungane mirongo itanu nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose ?» Uhoraho ati «Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu, sinzahasenya.» 29Abrahamu ati “Ahari wenda haboneka murongo ine.” Uhoraho ati « Sinzawusenya, ngiriye abo mirongo ine. » 30Abrahamu ati “Databuja ntarakare, nongeye kubaza: ahari wenda haboneka mirongo itatu.” Uhoraho ati “Sinawusenya ninywusangamo mirongo itatu.” 31Abrahamu ati «Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja: ahari wenda haboneka makumyabiri ?» Uhoraho ati “Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.” 32Abrahamu ati «Databuja ntarakare, reka noneho mvuge ubwa nyuma: ahari wenda haboneka icumi gusa.» Uhoraho ati «Sinzahasenya, ngiriye abo icumi.» 33Uhoraho ngo arangize kuvugana na Abrahamu, aragenda, maze Abrahamu asubira iwe.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 103 (102) ,1-2,3-4,8-9, 10-11)

Inyik/ Singizwa Nyagasani, Mana igira impuhwe n’ibambe!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

We ubabarira ibicumuro byawe byose,
akakuvura indwara zawe zose;
we warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

Uhoraho ni umunyambazi n’umunyampuhwe,
atinda kurakara kandi akagira ibambe.
Ntatongana ngo bishyire kera,
ntarwara inzika ubuziraherezo.

Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,
ntatwihimura akurikije amafuti yacu.
Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,
ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 95 (94), 8

Alleluya Alleluya.
Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu,
ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 8, 18-22)

Muri icyo gihe, 18Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya. 19Umwigishamategeko aramwegera ati « Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.» 20Yezu aramusubiza ati « lmihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe.» 21Undi wo mu bigishwa aramubwira ati «Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data. 22Yezu aramuzubiza ati «Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top