Shalom
Amasomo yo ku wa 18/8/2017
Josué 24, 1-13
Mt 19, 3-12
1. Wagirango Imana ikennye kurusha umuntu. Uburyo yibutsa umuryango wayo, ikawingingira kwibuka isezerano ryayo wagirango hari indi nyungu ibifitemo
Burya ikiranga urukundo ni uguca bugufi ndetse kenshi ugatera intambwe ya mbere kuko ari wowe wumva neza impamvu yo gukunda
2. Mu ivanjiri Yezu arahura n’imitego y’abafarizayi n’abigisha mategeko
Biremewe gutandukana kw’abashakanye?
Yezu ati se ntimuzi ko Imana yabaremeye kubana ubuziraherezo!
– kubera ko abantu bibera mu byaha niyo mpamvu habaho gutandukana
– urugo rwashatswe n’Imana kuva mu ntangiriro ni umugabo n’umugore ibindi byose bituruka kuri shitani
– kubana ni umugore cg umugabo utari uwawe ni ukuba mu busambanyi
– icyo Imana yahuje umuntu ntakagitandukanye!
Wowe utarashyingirwa itonde kuko uwo muhsmagaro nuwinjiramo ntuzawusohokemo!
Wowe washyingiwe ntusubire inyuma kuko byaba ari ubugwari
Saba Imana imbaraga n’ubwo byaba bikomeye izagushoboza!
3. Gushyingurwa kubahwe n’abantu bose kuko kubyubahuka ni ugutuka Imana
4. Na mwe bantu musenya ingo z’abandi mumenyeko mwishyira mu rubanza n’uwahanze urugo yifuza ko rubana akaramata!
5. Abishyingira ngo bariyorohereza, abiyemeje kwibyarira ngo batazafata ibyemezo byo kubaho mu budahemuka, abashyingirwa mu mutwe harimo agateganyo, abibaza ko ingo nziza zitakibaho, mwese muribeshya nimuve mu kinyoma Kristu abamurikire!
6. Gushaka ni umuhamagaro, kudashaka kubera ingoma y’Imana na byo ni undi muhamagaro!
Imana idushoboze buri wese aho ari abe ikimenyetso cy’uko bishoboka kubaho udahemutse!
Gira amahoro n’umugisha w’Imana
Sr Immaculée