Amasomo yo kuri 19/8/2017

Amasomo yo kuri 19/8/2017
by

Shalom
Amasomo yo kuri 19/8/2017
Josué 24, 14-29
Mt 19, 13-15

1. Muhitemo uwo muzakorera! Ubuzima bwose bugizwe no guhitamo ibi bikajyana no gufats ibyemezo byo kugira ibyo ureka ngo ibyo wahisemo bigire ireme!
Guhitamo bivuga kwigomwa, kwitsinda kuko icyo uhisemo gisumbije ibindi agaciro! Guhitamo Imana bikaba agahebuzo kuko ari uguhitamo ubuzima butagira iherezo

2. Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho
Ni ukuri ubuzima butarimo Imana buba bupfuye ubusa! Igihe ni iki ntikigucike.

3. Gukorera Uhoraho si ukubivuga ku rurimi gusa! Ni ukubaho uko Imana ibishaka.
Amagambo atajyanye n’ubuzima nta kamaro ko kuyavuga

4. Yezu we ati mutabaye nk’abana bato ntimuzagera iwanjye kuko abana
– ntibagira inenge
– basa n’Imana
– buzuye urukundo
– bafite amizero azira uburyarya

5. Yezu abashyiraho ibiganza abaha umugisha!
Burya uwo muhuye umuruta uba wamubyara cg ukamwereka urumuri kuko wamutanze ku isi! Uzamwakire, umuyobore, ibiganza byawe bimuhe umugisha.

Ube umwana mu kibi maze ube mukuru mu byiza.
Gira umugisha
w’Imana
Sr Immaculée


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *