Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane,

30 Kamena 2016.
Abatagatifu tuzirikana:

  • Abapfiriye Imana ba mbere I Roma!

[Icyumweru cya 13 gisanzwe – Umwaka C].
Isomo rya 1: Umuhanuzi Amosi 7, 10-17

Muri iyo minsi, Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli, atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Israheli ati “Amosi ariho arakugambanira rwagati mu nzu ya Israheli; igihugu ntikigishoboye kwihanganira ibyo avuga. Kuko avuga ngo : Yerobowamu azazira inkota, n’Abayisraheli bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo.”
Amasiya ni ko kubwira Amosi ati “Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura !
Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami !”
Amosi asubiza Amasiya ati “Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto.
Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli !’
Ubu ngubu umva ijambo ry’Uhoraho, wowe uvuga ngo ‘Ntuzahanurire Israheli, ntuzongere guhindanya inzu ya Izaki !’ Uhoraho rero avuze atya : ‘Umugore wawe azigira ihabara mu mugi, abahungu bawe n’abakobwa bawe bazazira inkota, isambu yawe izagabanishwa umugozi, naho wowe uzapfira mu gihugu cy’amahanga, na Israheli yose ijyanwe bunyago kure y’igihugu cyayo.’”

Zabuli 19 (18), 8, 9, 10, 11

R/ Uhoraho, ibyo wemeje ni amanyakuri, byose biba bitunganye.
Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,
abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima;
amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose.
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,
kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;
biryohereye kurusha ubuki,
kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9, 1-8

Muri icyo gihe, Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka ajya mu mugi we wa Kafarinawumu.
Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati “Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.” Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati “Uyu muntu aratuka Imana !”
Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati “Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki ?
Icyoroshye ni ikihe : ari ukuvuga ngo ‘ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ‘Haguruka ugende’ ? None rero kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi…”, abwira ikirema ati “Haguruka, ufate ingobyi yawe witahire !” Arahaguruka, arataha. Rubanda babibonye barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top