Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu,

Amasomo y'Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu,
by

06 Nyakanga 2016.

Umutagatifu twizihiza:

  •  Mariya Goretti
[Icyumweru cya 14 Gisanzwe – Umwaka C].

Isomo rya 1:
Hozeya10, 1-3.7-8.12

Israheli yari umuzabibu mwiza, ukera
imbuto zishimishije. Uko imbuto zayo
ziyongeraga ni na ko yagwizaga
intambiro; uko igihugu cyayo
cyarushagaho kurumbuka, ni ko
n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho
kuba nziza. Umutima wabo ni ibinyoma
bisa, none bagiye kubiryozwa. Uhoraho
ubwe agiye gusenya intambiro zabo, no
guhirika inkingi zabo. Ubwo noneho
bazavuga bati “Nta mwami tukigira kuko
tutubashye Uhoraho. Ariko se ubundi
bwo, umwami yatumarira iki ?”
Ibya Samariya byo birarangiye :
umwami wayo aragenda ayobagurika
nk’agashami gatwawe n’amazi.
Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni, ari
na yo mvano y’icyaha cya Israheli,
azasenywa; amahwa n’ibitovu
bipfukirane intambiro zabo, maze
bazabwire imisozi bati
“Nimuturidukireho !”, n’utununga bati
“Nimudutwikire !” Nimubiba
mukurikije ubutungane, muzasarura
imyaka myiza. Nimwitongorere imirima
ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo
gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo
azaza akadusesekazaho ubutungane.

Zabuli 105 (104), 2-3, 4.6, 5.7

R/ Nidushakashake uruhanga
rw’Uhoraho, ubudahwema.

Nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze;
nimwishimire izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka
Uhoraho !

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe
ubudahwema ;
mwebwe nkomoko ya Abrahamu
umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be !

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,
ibitangaza yakoze n’amatangazo
yivugiye.
Ni we Uhoraho, Imana yacu,
umugenga w’isi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu
Matayo 10, 1-7

Muri icyo gihe, Yezu ahamagara
abigishwa be cumi na babiri, abaha
ububasha bwo kuganza roho mbi no
kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa
indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Dore
amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri :
uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na
Andereya murumuna we; Yakobo mwene
Zebedeyi, na Yohani murumuna we;
Filipo na Baritolomayo, Tomasi na
Matayo umusoresha; Yakobo mwene
Alufeyi na Tadeyo; Simoni w’i Kana, na
Yuda Isikariyoti wa wundi
wamugambaniye. Abo cumi na babiri
Yezu abohereza mu butumwa, kandi
abihanangiriza agira ati “Ntimwerekeze
mu karere k’abanyamahanga kandi
ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya;
ahubwo musange intama zazimiye
z’umuryango wa Israheli. Aho munyura
muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.”

Iryo n’ijambo ry’Imana!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *