Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo ku Cyumweru cya 20 Gisanzwe, A

Kuwa 20 kanama 2017

Abatagatifu : Bernardo, Filberti na Samweli

ISOMO RYA MBERE

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 56, 1.6-7)

1Uhoraho avuze atya : Nimuharanire ubutungane, mukurikize ubutabera kuko umukiro wanjye wegereje, n’ubuntu bwanjye bugiye kwigaragaza. 6Naho abanyamahanga bizirika kuri Uhoraho, bakamuyoboka bakunze izina rye kandi bakamubera abagaragu, abo bose bubahiriza isabato ntibayice, bagakomera ku Isezerano ryanjye, 7nzabazana ku musozi wanjye mutagatifu, nzatuma bishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo. Ibitambo byabo bitwikwa n’andi maturo bizakirwa ku rutambiro rwanjye, kuko Ingoro yanjye izitwa «Ingoro yo gusengerwamo n’amahanga yose.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 67 (66), 2b-3, 5, 7b-8)

Inyik/ Mana yacu, imiryango yose nigusingize,
imiryango yose nigusingirize icyarimwe !

Imana nitwereke uruhanga rwayo rubengerana,
kugirango ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga
n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

Amoko yose niyishime aririmbe,
kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,
ukagenga amahanga yose y’isi.

Nyagasani Imana yacu aduhunda atyo imigisha.
Imana niduhe umugisha,
kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

ISOMO RYA KABIRI

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 11, 13-15.29-32)

Bavandimwe, 13mwebwe abanyamahanga dore icyo mbabwira: mu rugero jyewe ndi intumwa mu mahanga nubahiriza ubutumwa nahawe, 14nizera gutera ishyari abo dusangiye ubwoko ngo ngire bamwe muri bo ndokora. 15Kuko niba ugucibwa kwabo kwararonkeye isi kwiyunga n’Imana, ukugarurwa kwabo kuzacura iki kitari ukuzuka kw’abari barapfuye ? 29Koko rero igihe Imana imaze gutanga no gutora, ntiyisubiraho. 30Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kwabo, 31bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. 32Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke, kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 146 (145),5.8-9)

Alleluya Alleluya.

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho arengera abavamahanga.
Hahirwa abamwiringira !
Alleluya.

IVANJILI

+ Matayo (Mt 15, 21-28)

Muri icyo gihe, 21Yezu yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. 22Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira Nyagasani, Mwana wa Dawudi ! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi !» 23Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati «Mwirukane kuko adusakuza inyuma.» 24Ariko we arabasubiza ati «Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.» 25Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira avuga ati «Nyagasani, ntabara !» 26Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.» 27Umugore na we ati «Ni koko Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.» 28Nuko Yezu aramusubiza ati «Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye ; nibikumerere uko ubishaka !» Ako kanya umukobwa we arakira.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top