#Amasomo yo kuri uyu wa Mbere, icya 11 gisanzwe, C (Abatagatifu, 13/06: #Antoine, #Antonella, #Antonia, #Tony, #Euloge, #Aquiline, #Félicula na #Gérard)
ISOMO RYA MBERE: Abami 21, 1-16
_______
1Naboti w’i Yizireyeli yari afite umurima w’imizabibu iruhande rw’ingoro ya Akabu, umwami wa Samariya. 2Akabu abwira Naboti ati “Mpa umurima wawe w’imizabibu nywugire ubusitani bwanjye, kuko uri iruhande rw’inzu yanjye. Nzakuguranira nguhe urusha uwawe ubwiza, cyangwa se nubishaka nzaguhe ikiguzi cyawo mu giciro cya feza.” 3Naboti asubiza Akabu ati “Uhoraho arandinde gutanga umurage w’abasokuruza banjye !” 4Akabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera amagambo yari abwiwe na Naboti ngo “Sinzaguha umurage w’abasokuruza.” Aryama ku buriri bwe yerekeye urukuta, yanga kurya. 5Umugore we Yezabeli aza kumureba, aramubaza ati “Urakajwe n’iki gitumye utarya ?” 6Umwami aramusubiza ati “Nuko nabwiye Naboti w’i Yizireyeli nti ‘Tugure umurima wawe w’imizabibu, cyangwa se niba ubikunze nguhe ingurane yawo’, maze akanga.” 7Umugore we Yezabeli aramubwira ati “Mbese si wowe utegeka ingoma ya Israheli ? Byuka urye maze umutima wawe unezerwe, ni jyewe uzaguha umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli !”
8Yandika amabaruwa mu izina rya Akabu, ayashyiraho ikimenyetso cy’ubwami, maze ayoherereza abatware n’abanyacyubahiro bari baturanye na Naboti mu mugi. 9Muri ayo mabaruwa yari yanditsemo ngo “Nimutangaze igisibo, maze mushyire Naboti ku murongo wa mbere w’imbaga y’abantu. 10Muzane abagabo babiri b’abagome mubashyire imbere ye, bamushinje amakosa bagira bati ‘Watutse Imana n’umwami !’ Nuko muhereko mumusohora, mumutere amabuye mumwice !” 11Abantu bo mu mugi wa Naboti, ari bo batware n’abanyacyubahiro bari bahatuye, babigenza uko Yezabeli yabibasabye, nk’uko byari byanditswe mu mabaruwa yaboherereje. 12Batangaza igisibo, bashyira Naboti imbere y’imbaga y’abantu bateraniye aho, 13hanyuma bazana abantu babiri b’abagome babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu bavuga bati “Naboti yatutse Imana n’umwami !” Uwo mwanya baramufata bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa. 14Batuma kuri Yezabeli kumubwira bati “Bateye Naboti amabuye, maze arapfa.”
15Yezabeli amaze kumva ko Naboti yatewe amabuye agapfa, abwira Akabu ati “Haguruka, ugende ufate wa murima w’imizabibu Naboti yanze ko mugura; kuko Naboti atakiriho, yapfuye.” 16Akabu amaze kumenya ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajyamu murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli, arawuzungura.
ZABURI 5, 2-3, 5-6a, 6b-7
______
Inyik/ Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira
Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,
ushishikarire kumva amaganya yanjye.
Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;
Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.
Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,
umugome ntiyakirwa iwawe,
umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere.
Uzirana n’abagizi ba nabi bose,
ukarimbura abanyabinyoma.
Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,
Uhoraho nta bwo arebana na we.
IVANJILI: Matayo 5, 38-42
_____
Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 38“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. 39Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. 40Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. 41Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. 42Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze.”
————————-
Iryo ni Ijambo ry’Imana