Amasomo yo kuri uyu wa Kabiri, icya XII gisanzwe, C

by admin
#Amasomo yo kuri uyu wa Kabiri, icya XII gisanzwe, C.
ISOMO RYA MBERE: 2 Abami 19, 9b-11.14-21.31-36
____________
Muri iyo minsi, 9bSenakeribu umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, umwami wa Yuda ngo bamubwire bati 10“Imana yawe wizera cyane ntizagushuke, ngo ikwizeze ko Yeruzalemu itazafatwa n’umwami w’Abanyashuru. 11Wowe ubwawe uzi ko abami b’Abanyashuru bagenjeje ibihugu byose, barabirimbuye; none se ni wowe uzarokoka ?” 14Hezekiya yakira ibaruwa ashyikirijwe n’intumwa arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho, 15maze asenga Uhoraho agira ati “Uhoraho, Mana y’Abayisraheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi. 16Uhoraho, tega amatwi maze wumve; rambura amaso maze witegereze, wumve amagambo y’ibitutsi by’intumwa za Senakeribu, wowe Mana nzima. 17Mu by’ukuri koko, Nyagasani, abami b’Abanyashuru barimbuye abanyamahanga n’ibihugu byabo, 18batwika imana zabo kuko zitari Imana y’ukuri, ahubwo ari amashusho yabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, bituma abami b’Abanyashuru babirimbura. 19None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe Uhoraho ari wowe Mana wenyine !”
20Izayi mwene Amosi atuma kuri Hezekiya agira ati “Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo ‘Nanyuzwe n’amasengesho wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami w’Abanyashuru.’ 21Dore rero icyo Uhoraho amutangajeho: ‘Umwari, umukobwa w’i Siyoni aragusuzuguye, aragusetse; umukobwa w’i Yeruzalemu akuzungurije umutwe ari inyuma yawe.’ 31Kuko i Yeruzalemu hazasohoka abazaba basigaye, no ku musozi wa Siyoni hasohoke abazaba bacitse ku icumu. Ibyo bizaba bikozwe n’umwete w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo. 32Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya, avugira ku mwami w’Abanyashuru ati ‘Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi, ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara, n’imbere y’inkike zawo ntazaharunda igitaka. 33Inzira yanyuze ni yo izamusubizayo, ntazagera muri uyu murwa, ni ko mvuze, Jye Uhoraho. 34Nzarinda uyu murwa nywukize, mbigiriye jye ubwanjye, n’umugaragu wanjye Dawudi.’”
35Mu ijoro rikurikiraho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo. 36Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi agumayo.
ZABURI 48 (47), 2-3a, 3b-4, 10-11 _________
Inyik/ Yeruzalemu, umurwa w’Imana yacu, Uhoraho agushyigikiye ubuziraherezo.
Uhoraho ni igihangange,
akwiriye gusingirizwa bihebuje mu murwa w’Imana yacu.
Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,
ukanezeza isi yose !
Umusozi wa Siyoni urihariye mu majyaruguru,
ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange;
Imana ituye hagati mu ngoro zaho,
ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.
Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe,
duteraniye mu ngoro yawe nyirizina.
Ak’izina ryawe, Mana yacu,
n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi.
IVANJILI: Matayo 7, 6.12-14
_________
Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 6“Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube: hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha.
12Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire: Ngayo Amategeko n’Abahanuzi. 13Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. 14Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake !”
———————-
Iryo ni Ijambo ry’Imana